konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Zimbabwe: Perezida Mugabe yakomeje kunangira ntashaka kurekura ubutegetsi

Zimbabwe: Perezida Mugabe yakomeje kunangira ntashaka kurekura ubutegetsi
17-11-2017 saa 12:58' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4563 | Ibitekerezo

Perezida wa Zimbabwe, Umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko ntiyorohewe n’abarimo kumwotsa igitutu bashaka kumuhirika ku butegetsi bw’iki gihugu bavuga ko yashyize mu bibazo bikomeye birimo iby’ubukungu n’imibereho. Kuri ubu ibyari byitezwe ndetse byazinduye abandi bayobozi mu bihugu byabo ni uko uyu mukambwe yari kwegura ku butegetsi ku neza ariko yanangiye.

Perezida Robert Mugabe amaze iminsi afungiye iwe murugo kuva ku wa Gatatu ubwo igisirikare cyafataga ubutegetsi kubera amatiku yari yavutse ku muntu uzamusimbura amaze gupfa aho byavugwaga ko umugore we Grace Mugabe ariwe ushaka ku musimbura.

Ejo hashize, yahuye n’Umugaba w’Ingabo, Constantine Chiwenga n’intumwa zivuye muri Afurika y’Epfo ari zo Minisitiri w’Ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula, uw’Umutekano Bongani Bongo n’umupadiri wa Kiliziya Gatolika w’inshuti ya Mugabe, Fidelis Mukonori. Ibyavuye mu biganiro ntibyamenyekanye ariko BBC ivuga ko hari amakuru ko yanze kwegura mbere y’amatora ateganyijwe mu mwaka utaha. Abandi bavuga ko Mugabe ari gushaka gihamya cy’umutekano we n’umuryango we mbere y’uko ava ku butegetsi.

Abayobozi b’ishyaka rya Zanu-PF bo bavuga ko arakomeza kuba Perezida w’ishyaka kugeza igihe inama rusange yaryo izabera mu Ukuboza, ikamusimbuza ku mugaragaro. Abaturage ba Zimbabwe baganiriye na AFP bavuga ko byababaza Mugabe aramutse atavanweho, gusa ibiganiro ku buryo azagenda no gushyiraho igisa nk’inzibacyuho bishobora gutwara igihe kitari gito. Abanya-Zimbabwe benshi bagaragaza ko Mugabe yabatsikamiye igihe kirekire, ku buryo biteguye kwakira impinduka iyo ari yo yose.

Afurika y’Epfo iyoboye SADC, nicyo gihugu gifitiye inyungu nyinshi mu kuba Zimbabwe yagira amahoro n’umutekano, kuko icumbikiye abaturage bayo bahunze ubwo ubukungu bwayo bwageraga aharindimuka mu 2008. Umuryango SADC wateranyije inama muri Botswana, usaba Zimbabwe gukemura ibibazo irimo muri iki gihe binyuze mu biganiro n’ubundi buryo bw’amahoro.

Perezida wa Guinea, Alpha Conde akaba n’uw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, avuga ko uyu muryango utazemera ko igisirikare gifata ubutegetsi, asaba ingabo gusubira mu birindiro zigasubizaho imitegekere y’igihugu iteganywa n’Itegeko Nshinga. Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, MDC, Morgan Tsvangirai, we yatangaje ko ubwegure bwa Mugabe bwakoroshya gahunda yo gusaranganya ubutegetsi mu nzibacyuho.

Byavugwaga ko Grace Mugabe yahungiye muri Namibia, ariko hari andi makuru avuga ko ari mu muryango we i Harare hamwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka rya Zanu PF rumushyigikiye. Bamwe muri urwo rubyiruko bafunzwe bakekwaho uruhare mu gufatanya na Grace Mugabe kwirukana abakomeye muri Zanu PF kugira ngo abe ari we uzasimbura umugabo we ku butegetsi.

Mu cyumweru gishize Mugabe yirukanye Visi-Perezida Emmerson Mnangagwa bishimangira ko ashyigikiye ko umugore we Grace Mugabe ari we uzamusimbura.
Mnangagwa ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora Zimbabwe mu 1970. Afitanye ubucuti bukomeye n’abasirikare bakuru ari nayo mpamvu bahise bitambika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...