konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abagande bane batawe muri yombi bazira kwica Umunyarwanda

Abagande bane batawe muri yombi bazira kwica Umunyarwanda
5-01-2018 saa 08:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4395 | Ibitekerezo 1

Polisi yo mu gace ka Mitiyana ko mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi abagande 4 bashinjwa kwica Umunyarwanda wari utuye muri aka gace bivugwa ko bamwishe bamuziza gufata umugore witwa Mama Florence ku ngufu

Uyu munyarwanda wishwe yari azwi ku izina rya Tuzabana, akaba yari ari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, akaba yari atuye mu gace ka Bakijulua muri Bulera, akaba yari umukozi mu ruganda rw’icyayi rwa Tamteco.

Ikinyamakuru Spy Repors dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu munyarwanda yishwe akubiswe bikomeye n’abaturage nyuma yo kugerageza gufata ku ngufu umugore witwa Mama Florence ufite hoteli muri ako gace.

Uwo mugore bivugwa ko yatabaje, abaturanyi barahurura bafatanya n’uyu mugore Mama Florence wari ugiye gufatwa ku ngufu bakubita Tuzabana kugeza apfuye, nyuma Polisi yahise iza gutabara isanga uyu musore yamaze kwitaba Imana umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro bya Mitiyana.

Poilisi yahise ijya gusura aba baturage bo muri aka gace mu rwego rwo gukora iperereza ndetse bane muri bo bahita batabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yatumye uyu munyarwanda yicwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Kiki Kuya 5-01-2018

Nalingizengo nindi nzirakarengane yahohoterewe Kampala nkuko bimazimisi, uyuwe ntababaje yahawigihano akwiliye nyuma yamahano yaragiye gukora. Wasangali ninterahamwe cg rnc yahungiyeyo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...