konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Akabari Mowzey Radio wo muri Goodlife yakubitiwemo kafunzwe

Akabari  Mowzey Radio wo muri Goodlife  yakubitiwemo kafunzwe
2-02-2018 saa 09:58' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3931 | Ibitekerezo

Mu ibaruwa yuje uburakari , Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala muri Uganda bwafunze akabari kitwa De Bar kabarizwa mu Mujyi wa Entebe ari nako Mowzey Radio yakubitiwemo bikamuviramo kwitaba Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 01 Gashyantare 2018.

Mowzey Radio wo mu itsinda rya Goodlyfe yakubitiwe muri aka kabari kitwa De Bar mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 22 Mutarama, aho yahise ajyanwa mu bitaro bya Case Hospital aza kumara iminsi mike arembye kugeza ejo ku wa Kane ubwo yitabaga Imana.

The Independent dukesha iyi nkuru ivuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Entebbe bwandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’aka kabari ibamenyesha ko aka kabari gafunzwe mu gihe kitazwi aho iby’urupfu rwa Mozey Radio bigikurikiranwa.

Ibyangombwa byose aka kabari kari gafite byahise biteshwa agaciro, banasaba ko inyubako yari irimo ako kabari ihita ifunga. Umujyi wa Entebbe uteganya igihano cya miliyoni imwe y’amashilingi mu gihe cyose ba nyiri aka kabari barenga ku mategeko bahawe.

Kugeza ubu nyiri aka kabari George Egesa ari mu maboko ya Polisi hamwe n’abandi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Radio.

Iyi ni ibaruwa aka kabari kandikiwe igaragaza ko gahagaritswe

Urupfu rwa Mozey Radio rwababaje abantu benshi haba muri Uganda, mu karere by’umwihariko hano mu Rwanda ho benshi bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu muhanzi.

Itabaruka rya Mowzey Radio kandi ryababaje abatandukanye barimo abakunzi b’umuziki, abahanzi bamufataga nk’icyitegererezo n’abandi batandukanye barimo na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, wavuze ko bahombye umuntu wari ufite impano ikomeye.

Urupfu rwa Mowzey Radio wapfuye mu mpera z’Icyumweru gishize rujya kumera cyane nk’urwo umuhanzi AKA47 yapfuye muri 2015 dore ko nawe yakubitiwe muri Hotel nyuma bakaza kumusanga mu bwogero bwa Hotel amerewe nabi cyane ari nabyo byaje gukurikirwa n’urupfu rwe.

Emmanuel Mayanja Hummertone bakundaga kwita AK47, Uyu akaba yari umuvandimwei wa Jose Chameleone ndetse na Pallaso, nawe yakubitiwe mu kabari gaherereye Kabalagala mu Mujyi wa Kampala nyuma ajyanwa mu bitaro bya Nsambya ari naho yaje kugwa.

Mu kwezi k’Ukwakira 2017, nibwo kandi uwari Producer umwe mu bari bamaze gukomera muri Uganda, Dan Muto wari uzwi ku izina rya Danz Kumapeesa nawe yapfuye amaze amezi ane arembeye mu bitaro bya Nsambya Hospital.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...