AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 60

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 60
29-03-2020 saa 05:42' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 3815 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu habonetse abandi barwayi 6 ba Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abanduye Coronavirus wiyongera bagera kuri 60.

• Abantu bane (4) baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato.
• Umuntu umwe (1) waje aturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu kato.
• Umuntu umwe (1) watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muribo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bakigaragaza. Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko hashakishijwe abahuye nabo bose kugirango basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika bakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zirimo guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze, ingendo zihuza uturere n’imijyi ndetse no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa umuntu agiyemo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA