Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku burenganzira bwa muntu Raporo y’uko rwashyize mu bikorwa imyanzuro y’aka kanama ya 2015, runahabwa ibyo rugomba kwitaho muri iki gihe.
Iyi myanzuro itangwa buri myaka itanu, muri 2015 u Rwanda rwari rwemeye kuzashyira mu bikorwa igera kuri 50.
Minisitiri w’Ubutebera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye wamuritse iyi raporo, yagarutse ku byagiye bikorwa birimo nko ku bijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo yaba mu baturage ndetse no mu itangazamakuru ndetse n’uburenganzira bwo kwishyira hamwe, byubahirijwe.
Minisitiri Busingye yagarutse ku nzego, amategeko na politiki byagiye bishyirwaho mu gushyira mu bikorwa iriya myanzuro u Rwanda rwari rwemeye kuzakoraho.
Muri iki gikora cyagombaga kuba umwaka ushize ariko ntibikunde kubera icyorezo cya COVID-10, ndetse ubu kikaba gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwagize icyo rusabwa gushyiramo imbaraga.
Ubusanzwe Igihugu kijya imbere ya kariya kanama kikagaragaza ibyo cyakoze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro cyemeye ubundi ibindi bihugu binyamuryango bikagira icyo bibivugaho ndetse bikagira n’icyo bigisaba.
Uwari uhagarariye Canada muri iki gikorwa, yashimiye u Rwanda aho rugeze mu buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo gusa agira icyo arusaba.
Yasabye u Rwanda guhagarika ibikorwa byo gufungira abana n’ababyeyi mu bigo bibangamira uburenganzira bwabo.
Ni ibikorwa Leta y’u Rwanda yakunze gushinjwa nko kuba hari ibikorwa by’ahitwa kwa Kabuga hacumbikirwa inzererezi, yo ikavuga ko bahacumbikirwa by’igihe gito kugira ngo barebemo abagomba kujyanwa mu bigo ngororamuco.
Uhagarariye Norvege we yasabye u Rwanda kwemera ko "hakorwa iperereza ryigenga ku bikorwa by’iyicarubozo bivugwa ahafungirwa abantu." Ibi na byo u Rwanda rwakunze kubihakana ruvuga ko ibi bitaba muri iki gihugu.
Uhagarariye Lithuania na we wagize icyo asaba u Rwanda, yarusabye kwemeza amasezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Naho uhagarariye Brazil arusaba kubahiriza amategeko mpuzamahanga agendanye no kubuza ishimutwa ry’abantu.
Guverinoma y’u Rwanda yanze ibyo gukurikirana n’izimira ry’abantu, yakunze kuvuga ko u Rwanda ruri mu karere karwemerera kuba abaturage bagenda aho bashaka ku buryo hari ababura ariko baragiye gushakishiriza imibereho muri ibyo bihugu.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Umurungi Providence yagiranye n’itangazamakuru mu Ukwakira 2020, yavuze ko muri iriya myaka itanu “RIB yajyayo, yakiriye ibibazo hafi ku 1 300, muri abo 1 300 abantu 1 110 barabonetse, abandi bagera ku ijana no mirongo ingahe ni bo tutazi iherezo ryabo.”
Icyo gihe kandi yavuze ko hari nk’abantu baba baravuzwe ko baburiwe irengero riko bakaza gufatirwa mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
UKWEZI.RW