Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo gufungura inyandiko za François Mitterrand wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu ndetse na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe wacyo, zifitanye isano n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iki cyemezo cya Perezida Macron, gifashwe nyuma y’iminsi micye hasohotse Raporo yitiriwe Duclert yakoze icukumbura mur ziriya nyandiko zagaragaje uruhare rw’u Bufaransa mu mateka mabi y’u Rwanda.
Itangazo ryatambutse ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa, rivuga ko iki cyemezo kandi kireba inyandiko zose zifashishijwe n’iriya komisiyo yari iyobowe na Vincent Duclert.
Iki cyemezo giha uburenganzira uwabyifuza kubona ziriya nyandiko zari zaragizwe ibanga muri iyi myaka 27 ishize.
Emmanuel Macron avuga ko iki cyemezo kigamije gushyira ukuri ahabona no kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, risoza rigira riti “u Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, kandi tukaba twifuza gukomeza abayirukotse n’imiryango y’abagizweho ingaruka.”
Perezida Emmanuel Macron yahise na we atambutsa ubutumwa kuri Twitter, yibutsa ko itariki indwi Mata ar umunsi wo kwibuka muri kiriya gihugu Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Turazirikana abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi, tukaba twifatanyije n’abayirokotse n’imiryango yabo ndetse n’Abanyarwada.”
Yagarutse kuri kiriya cyemezo yafashe cyo gushyira hanze ziriya nyandiko, agira ati “Akazi k’ukuri kagomba kugerwaho binyuze mu gushyira hanze inyandiko zo muri iki gihe.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa 07 Mata 2021 atangiza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, yagarutse kuri iriya raporo y’u Bufaransa, avuga ko u Rwanda rwayakiriye neza kuko igaragaza indi ntambwe yo gukomeza kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
UKWEZI.RW