AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa Joriji Baneti yanditse ashima byimazeyo Nzamwita Vincent De Gaule

Ibaruwa Joriji Baneti yanditse ashima byimazeyo Nzamwita Vincent De Gaule
12-08-2016 saa 09:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 52666 | Ibitekerezo 20

Nyakubahwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nejejwe no kubandikira ngirango mbashimire cyane, kuko n’ubwo benshi babanenga njye nitonze ngashishoza ngasanga hari ibintu byinshi nkwiye kubashimira.

Muri rusange ibintu mbashimira, bishingiye ku butwari n’impano mufite mu bijyanye no kwihangana cyane kandi mugaragarizwa kenshi ko nta musaruro ufatika mwagejeje ku mupira w’amaguru mu Rwanda, mukerekwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko batishimiye imiyoborere yanyu ariko mugakomeza kwihangana mukabima amatwi.

Muribuka neza nyakubahwa Perezida wa FERWAFA, ko kuva mwajyaho mwagiye munengwa cyane ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu bakaba baravuze ko ishyirahamwe muyobora ririmo umwanda wa ruswa, ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’amaguru n’ibindi bibi, ariko mbashimiye kwihangana mugira mukanga kuva ku izima, kuko ari nkanjye Joriji Baneti naba narabonye ko byanze nkegura.

Ubu ikipe y’u Rwanda Amavubi igenda isubira inyuma bikabije, umutoza uyitoza nawe mbashimiye ko mwagiye mugaragaza kenshi ko ari umutoza ushoboye, ibyo ni byiza ko ibintu byose mubibona mu ruhande rwiza, kabone n’iyo umuntu yakora ibihombya igihugu n’abagituye mwe mukibonera ari byiza, rwose mukomereze aho. Ubuse nabura kubashimira ko mwihangana mukagenda mu muhanda nta pfunwe kandi rubanda baba babagaya kubera imiyoborere isubiza inyuma umupira w’amaguru ?

Mpise nibuka ariko n’ukuntu mwigirira icyizere, rwose nabyo ndabibashimiye. Umwaka ushize mwabonye ko mushoboye mwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (CECAFA), gusa ubanza abatoye nabo baramenye ko uretse no mu karere, n’iwacu mu Rwanda byazambye, bikaba ari yo mpamvu mwabonye ijwi rimwe gusa. Aha ariko naho ndabashimira, kuba mwarabonye ijwi rimwe mukabyakira mukumva ko ntako mutagize, mukomereze aho rwose kwigirira icyizere no kudacika intege ntako bisa, amaherezo na FIFA mushobora kuzayiyobora.

Nyuma yo kubashimira ariko, ndabamenyesha ko muramutse mwiyemeje kwegura kuri uwo mwanya bigaragara ko benshi batifuza ko mwagumaho, bwo nazabashimira birenzeho, mbese ibyanjye byose ni ugushima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 20
bicamumpka khallick Kuya 5-02-2020

jori baherze

jimmy Kuya 11-08-2019

degaulle arabikora

Nicolas Kuya 13-11-2018

hahahahahah Harya ko degaulle yagiye Amavubi yasamutseho imyamya ingahe ?? system niyo ifite ikibazo not umuyobozi

FRANCOIS XAVIER Kuya 6-03-2018

uwo ntabwo ari joriji twize ariko ? Kubona ibyo Perezida wa FERWAFA atabonye ? Yari yarakererwe kwegura rwose. Turashimira abamudukuye hejuru.

mubi Kuya 16-12-2017

joriji
uvuze ukuri kuber ushimiy

J.P. Kuya 18-09-2017

De Gaulle njye mbona Atari we kibazo. Ni we se utera mu izamu ?

smael janine Kuya 7-09-2017

joriji nutaramu pee

GG Anthony Kuya 12-12-2016

joriji numusaza man , aba yashimye ibyo de Gaule wabo akora . rata gushima nibyiza musaza.

chelsea i Rubdngera Kuya 18-11-2016

joriji ndamwemeye ni iniga azikureba ibirimunda yagitera !

chelsea i Rubdngera Kuya 18-11-2016

joriji ndamwemeye ni iniga azikureba ibirimunda yagitera !

M.K Kuya 5-10-2016

Joriji uri umutalaamu cyane. Mugenzi wawe uyunguyu kabisa umwandikiye ibintu biri byo. Uzi avuga ngo stade regional ya Kigali ngo ntibayirenze abantu ibihumbi birindwi kubera ikimwaro no guseba,akirengagiza ko bucya yakira CAN !! Ahubwo Degaule niwe joriji nyawe bavuze,naho uwo bandika hano we afite ubwenge.

De Gaule Kuya 3-10-2016

De Gaule ni uwa mbere kabisa nanjye naramwemeye ! uzi kubona umuyobozi ushinzwe gutunganya afata iyambere mu kwangiza ibyo ashinzwe gutunganya, abizi neza kandi abishaka ? Sinzamwibagirwa ubwo yatezaga saga yimura match ya Rayon VS APR ngo ntabwo match yabera kuri Stade Regional ya Kigali ngo polisi ntiyashobora kuhacungira umutekano ! Polisi imaze kumumwaza, yaremeye iraba ariko ashaka abasifuzi bayisifura ku mabwiriza ye (guha insinzi APR ku kibi n’icyiza) ariko uwo akozeho wese akamutera utwatsi ! Sibwo byageze igihe cya match atarafatisha, bikaza kurangira we n’ikipe ye bakamye ikimasa !!!?!!!

Mu guharanira inyungu ze bwite n’iz’ikipe ye, Nzamwita ni umuntu w’umugabo kabisa !

rutanga Kuya 30-09-2016

nibyo kbsa

tigana Kuya 28-09-2016

joriji , suwakera ! uwanditse nuwubu ! nukuvuga ko ari umu.com

NIWUGENA HONORE NORBERT Kuya 29-08-2016

Muzasebanya kugera ryari/ njye nta muntu uyobora amashyirahamwe arimo cash uvugwa neza, njye rero nziko impano ya degoul ariyo iba ikenewe mu kuyobora amashyirahamwe afite cash.

GG Kuya 25-08-2016

hhhhhhhhhhhhhhhh cya joriji cyarasaze nigute gitinyuka degaule koko ?

njye Kuya 14-08-2016

joliji we degoul mwihorere ntacyo yishoboreye rwose

Johnson Kuya 13-08-2016

Hahhhhh !!!! Ariko Joriji uranyica kbs. Ibyawe byose ngo ni ugushima gusa ? Jye narumiwe koko ! Ariko nibarize Joriji, ubundi uri Joriji wawundi wa kera ? Cg Jo w’umu.com ? Utuye he se ?

kwizera Kuya 13-08-2016

Ndumiwe Joroji ni hatari abasomye iyi Nkuru turumiwe, twifata Ku mnwa

joan Kuya 12-08-2016

UKURI

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA