konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amagambo Suarez yabwiye Fillipe Luis yatumye atumizwa mu ikipe y’abagore

Amagambo Suarez yabwiye Fillipe Luis yatumye atumizwa mu ikipe y’abagore
23-09-2016 saa 16:57' | By Rukundo Irené | Yasomwe n'abantu 4723 | Ibitekerezo

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Barcelona na Atletico Madrid kuwa Gatatu ukarangira banganyije 1-1, hari abakinnyi bateranye amagambo ku mbuga nkoranyambaga.Luis Suarez yabwiye Fillipe Luis ko umupira w’amaguru ari umukino w’abagabo, ari byo byaje kuviramo uyu rutahizamu wa Barcelona kwandikirwa n’ikipe y’abagore izwi ku izina rya Santa Teresa imusaba kuzitabira umukino bafite kuwa agatandatu ngo nawe yihere ijisho ko n’abagore bazi kuwuconga.

Ubwo umukino warangiraga aya makipe yombi nta n’imwe ibashije kwegukana amanota atatu, ntabwo byaje kurangirira mu kibuga ahubwo Fillipe Luis ukinira Atletico yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza igikomere yagize ku kirenge ndetse iyi foto yari iherekejwe n’amagambo yemeza ko Surez ari we wamukomerekeje ubwo bari mu kibuga. Ibi byaje gutera Suarez nawe kumusubiza amubwira ko nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma ibyabereye mu kibuga bikomeza kugera no hanze yacyo ndetse amubwira ko uyu ari umukino w’abagabo.

Nyuma y’ayo magambo yose, nibwo mu buryo bwo kwereka Suarez ko umukino w’amaguru utari uw’abagabo gusa, iyi kipe y’abagore ya Santa Teresa yahise yandikira ubutumwa uyu rutahizamu imusaba kwitabira umukino wabo, aho mu butumwa bamugeneye banditse bagira bati: "Dutumiye Luis Suarez mu mukino wo kuwa Gatandatu dufitanye n’ikipe ya Betis”

Gusa n’ubwo yahawe ubu butumwa, hari amahirwe macye ko Suarez yazitabira kuko umunsi iyi kipe y’abagore yamutumiyeho nibwo n’ikipe ya Barcelona izaba icakirana na Sporting Gion kandi na kizigenza Lionel Messi akaba atazakina nyuma y’imvune izatuma amara ibyumweru bitatu adakina.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo ubwo bageragezaga kubaza mu ikipe ya Barcelona niba koko Suarez azitabira ubu butumire, ntabwo babashije kubasubiza ngo bamenye ukuri. Kuri ubu bikaba bitaramenyekana igisubizo Suarez atanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...