konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Safi Madiba watangiranye imbaraga yashyize hanze amashusho y’indirimbo benshi bari biteze

VIDEO: Safi Madiba watangiranye imbaraga  yashyize hanze amashusho y’indirimbo benshi bari biteze
25-11-2017 saa 16:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7620 | Ibitekerezo

Umuhanzi Niyibikora Safi, umaze kumenyererwa mu ruhando rwa muzika nka Safi Madiba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yakoze kuva aho yitandukanirije n’abo bahoranye mu itsinda rya Urban Boyz. Uyu muhanzi uvuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yamuhenze ndetse akanamutwara imbaraga yavuze ko iyi ari intangiriro kuri we agereranije n’ibyo yitegura kugeza ku bakunzi ba muzika by’umwihariko abafana be.

Safi Madiba, ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ’Got it’ yafatanije na Meddy,igakorerwa mu gihugu cya Uganda, yatubwiye ko iyi ndirimbo yayishyizeho imbaraga nyinshi, cyane ko yakozwe n’Umugande wubatse izina mu gukora amashusho y’indirimbo itandukanye uzwi ku izina rya Sasha Vybz.

Uyu muhanzi wamaze gusinya muri kompanyi ya The Mane ari nayo ifite mu nshingano gukurikirana ibikorwa bya muzika bye, yanavuze ko bidatinze araba yashyize hanze indi ndirimbo yakoze wenyine iri mu buryo bw’amajwi nayo yitegura gukorera amashusho mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Safi Madiba kandi aherutse gutangaza ko kugeza ubu hari indirimbo arimo gukorana na Ray Vanny, umuhanzi ukunzwe mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba n’umwe mu bahanzi bakorera muzika muri Studio ya Wasafi y’umuhanzi Diamond Platnumz ari naho iyi ndirimbo ya Safi iri gukorerwa ndetse ngo imishinga yo kuyitunganya ikaba igeze kure.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...