AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Ba Anita Pendo na Dj Bisoso baje kuri Television Rwanda bambaye nk’aba-Masai

AMAFOTO : Ba Anita Pendo na Dj Bisoso baje kuri Television Rwanda bambaye nk’aba-Masai
13-03-2021 saa 10:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 8985 | Ibitekerezo

Mu kiganiro Friday Flight gitambuka kuri Television Rwanda buri wa Gatanu w’icyumweru, Anita Pendo, Gitego ndetse na Dj Bisoso basanzwe bagikora, baje bambaye nk’aba-Masai.

Iki kiganiro cy’imyidagaduro kimaze kugira abakunzi benshi kubera udushya turanga aba bashyushyarugamba bagikora, icyo kuri uyu wa Gatanu cyari injyanamuntu kubera udushya twagaragayemo.

Aba bashyushyarugamba bakora iki kiganiro, bakunze kurangwa n’udushya aho bagenda bigaragaza mu mashusho anyuranye bitewe n’ibigezweho.

Nko mu bihe by#itangira ry’amashuri, aba bashyushyarugamba baza bamabye imyenda y’ishuri, mu gihe ubwo amavubi yari ari muri CHAN, baje bambaye imyenda y’ikipe y’igihugu.

Ni ikiganiro cy’imyidagaduro ariko na none kijya gitangirwamo amasomo kuko hari igihe baza bambaye imyenda y’abakora imyuga inyuranye nk’ubudozi cyangwa ubucuruzi bw’ibinyobwa biciriritse, bashaka gushishikariza abantu gukora umurimo wose wabatunga.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA