Umunyarwanda ni we wagize ati “amaso ararya inda ikaburara”, ashaka kuvuga ko hari byinshi byiza abantu babonesha amaso ariko wenda bafite ibibazo byinshi birimo no kutaza kubona uko bica isari. N’amafoto y’umukunzi wa Patient Bizimana buri wese uyarebye anogera ijisho rye atitaye ku bibazo yaba afite.
Uyu mukobwa witwa Karamira Uwera Gentille wamaze no kuba umugore wa Patient Bizimana bamaze gusezerana mu mategeko, bombi baranzwe mu rusengero ku cyumweru tariki 20 Kamena nk’abagiye kurushinga.
Ni muhango wabereye mu rusengero Patient Bizimana asanzwe asengeramo rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro.
Ni umuhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bageze mu mwanya wo kwerekana abazashyingiranwa bakavuga couple imwe imwe bakerekana ifoto yabo, ni bwo buryo Patient Bizimana na Gentille berekanywemo.
AMAFOTO YA GENTILLE