AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Senderi yaguze imodoka y’agatangaza

AMAFOTO : Senderi yaguze imodoka y’agatangaza
30-12-2021 saa 07:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2702 | Ibitekerezo

Senderi International Hit yagaragaje imodoka y’agatangaza yaguze agiye kujya agendamo, aboneraho gushimira Imana yamubashije kugera kuri uyu mutungo.

Abinyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze, Senderi Hit yamutse imodoka ye nshya, nyuma y’imyaka ine iyo yari asanganywe ikoze impanuka akabura uko ayikoresha akayoboka iy’abamotari.

Senderi Hit abajijwe ku modoka nshya yaguze nyuma y’imyaka ine yirinze kugira byinshi ayitangazaho.

Ati “Mu minsi mike ndasohora indirimbo, niyo makuru mfite kugeza ubu. Imodoka yo ni iyanjye kandi ndumva kuyigura nta gishya kirimo kuko mfite inganda ebyiri zikomeye ndi kwamamaza.”

Yakomeje kwitsa ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze, ati “Nari maze imyaka itatu nta ndirimbo, twari turi kurwana n’icyorezo cya Covid-19, icyakora uyu mwaka mushya ndi kumva watangiye guhumura, abantu bitege ibihangano bishya kandi byinshi, ubu ni uburyohe gusa. Ubu ni umwaka mushya w’ibikorwa byinshi, izina rishya ndetse n’imodoka nshya.”

Senderi Hit usanzwe afite amazina menshi mu muziki yamaze kongeraho ‘Legend Hit’ nk’irishya agiye kwinjirana mu 2022.

Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kongeraho iri zina kuko we yifata nk’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda bitewe n’imyaka awumazemo ndetse n’ibikorwa yagiye awukoramo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA