AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Umwe mu bakomeye mu gutanganya muzika mu Rwanda yakoze ubukwe butahwa na Bazivamo Christophe

AMAFOTO : Umwe mu bakomeye mu gutanganya muzika mu Rwanda yakoze ubukwe butahwa na Bazivamo Christophe
25-05-2021 saa 08:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4819 | Ibitekerezo

Shyaka Olivier uzwi nka Holybeat akaba umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki mu Rwanda, yakoze ubukwe n’umukobwa ukomoka muri Israel, bwatashywe n’abarimo Hon Bazivamo Christophe uzwi muri Politiki yo mu Rwanda no mu karere.

Ubu bukwe bwa Holybeat na Annette Tahan bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bombi basezeranaga mu rusengero muri Paruwasi Gatulika ya Regina Pacis.

Basezeranye nyuma y’amezi atandatu bamaze bakundana dore ko bahuriye mu Rwanda ubwo uriya mukobwa wo muri Israel yari yaje mu Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo bagahura ubundi bagahuza.

Producer Holybeat atangaza ko uriya mukobwa bahuje byinshi kuko ubwo baganiraga bumvaga bafite icyerekezo kimwe ikindi kandi akaba amushyigikira muri byinshi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Producer Holybeat yashimiye abamushyigikiye by’umwihariko abarimo Hon Bazivamo Christophe akaba Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hon Bazivamo Christophe usanzwe ari na Vice Chairman wa FPR-Inkotanyi, ni umwe mu batashye ubu bukwe bwa Producer Holybeat.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA