AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Urban Boyz yatunguranye mu gitaramo kitabiriwe n’imbaga

AMAFOTO : Urban Boyz yatunguranye mu gitaramo kitabiriwe n’imbaga
9-12-2017 saa 08:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5201 | Ibitekerezo

Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bagize itsinda rya Urban Boyz biyeretse abafana babo mu gitaramo cyabo cya mbere bagaragarijemo imbaraga zidasanzwe benshi batari biteze. Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’imbaga y’abafana b’iri tsinda baryohewe n’ibirori by’akataraboneka ndetse bafatanya n’aba bahanzi kubyina indirimbo yabo nshya ‘Mpfumbata’ n’izindi nyinshi aba bahanzi bakoze mu myaka ishize bakiri batatu.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki 8 rishyira kuwa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017, mu Mujyi wa Kigali, Nyabugogo mu kabari kari ahazwi nko kwa Mutangana. Aho ahaberaga iki gitaramo hari hakubise huzuye imbaga y’abantu bari baje gushyigikira no kureba bwa mbere Urban Boyz y’abahanzi babiri (Humble na Nizzo).

Muri iki gitaramo cyatangiye ahagana saa tanu z’ijoro, itsinda Urban Boyz mu gihe kingana hafi n’isha irengaho iminota mirongo itatu riri ku rubyiniro ryashimangiye ko ritashegeshwe no kuba umwe mu bari bagize iri tsinda yarafashe umwanzuro wo kurisezeramo akerekeza mu nzira yo gukora umuziki we ku giti cye.

Aba hanzi Humble na Nizzo baririmbye indirimbo yabo nshya ‘Mpfumbata’ ari nayo ya mbere bakoze nyuma y’aho batangiriye gukora umuziki ari itsinda ry’abahanzi babiri. Nyuma y’iyi ndirimbo baririmbye indirimbo zabo bakiri batatu zirimo, Wampoye iki, Tayari, Mama, n’izindi ndetse nyuma y’izi ndirimbo n’izindi nyinshi baje kongera gusoza baririmba iyi ndirimbo yabo nshya ‘Mpfumbata’

Ubwo bashyiraga ahagaragara iyi ndirimbo yabo, Urban Boyz bakunze kubwira itangazamakuru ko nyuma yo kuyimurikira ibitanagazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda hazakurikiraho gahunda yo kugenda bakora ibitaramo hirya no hino bayimurikira abafana ndetse hagakurikiraho amashusho yayo n’’indi mishinga iri tsinda rifite imbere harimo no gukora izindi ndirimbo.

Urban Boyz ya Humble Jizzo na Nizzo Kaboss yerekanye ko imbaraga ari zose

Abafana bari bakubise buzuye

Abafana basazwe n’ibyishimo, Nizzo Kaboss baramuterura bamushyira mu bicu

Humble Jizzo nawe bageze aho bamushyira mu kirere kubera ibyishimo

AMAFOTO:Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA