Mu gikorwa cyo gushyingura umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly hagaragayemo abantu benshi b’ingeri zinyuranye barimo n’abafana be bavuye imihanda yose barimo n’abemeye kuzamuka imisozi n’ibibaya baje gusezera ku muhanzi bari barihebeye.
Umwe muri aba bafana baje gushyingura nyakwigendera Jay Polly yavuze ko igihango afitanye n’uriya muhanzi gifite imizi kuva cyera kuko ari mu bantu bamukundishije umuziki ubwo uriya muhanzi yatangiraga guhanga.
Avuga ko acyumva ko Jay Polly yapfuye atabyemeye ariko ko uko ibitangazamakuru birimo n’ibikomeye ku isi byagiye bibitengaza, yagiye abyemera.
Ngo ubwo yumvaga ibyo gushyingura Jay Polly yahise yumva ko agomba kuza kumuherekeza aremera afata urugendo rurerure n’amaguru aza ku irimbi aho yashyinguwe.
Avuga ko ntawundi muhanzi nka Jay Polly uzaboneka mu Rwanda kandi ko asize izina ryiza n’ibihangano bizakomeza gutuma abantu bamuzirikana.
Aba biganjemo urubyiruko banyuzamo bakanaririmba zimwe mu ndirimbo za nyakwigendera, bavuga ko batari kubura ku itabaro rye.
Undi waje i Rusororo aturutse i Masaka, avuga ko kuva bakumva iby’urupfu rwa Jay Polly batemeye ko yavuye mu mwuka w’abazima koko ariko ko kuba biboneye ishyingurwa rye ari bwo bemeye ko umuhanzi bakundaga yabavuyemo koko.
Ati “Naje n’amaguru ndavuga nti reka nze mperekeza umusaza […] umusaza twamukundaga cyane ntacyari kutubuza kuza kumusezera.”
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW