Abagore babyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania beruye bashyira ahagaragara ingeso z’uyu muhanzi zo gukunda abagore ari nabyo byagiye bituma buri wese amuzinukwa kuko byagiye bibananira kubyihanganira.
Diamond yagiye avugwa mu rukundo n’abagore benshi ariko abazwi ni bane aribo Zari Hassan, Hamisa Mobetto, Tanasha Donna na Wema Sepetu ariko bose akaba nta n’umwe bari kumwe kugeza ubu.
Uyu muhanzi w’icyamamare mu karere no muri Afurika benshi bakunze kumuhimba amazina atandukanye nka ‘Gapfizi’ na ‘Kimasa’ nk’uko ikinyamakuru Pulse.com kibitangaza kubera ingeso zo gushurashura hakiyongeraho kuba amaze kubyarana n’abagore batatu bo mu bihugu bitandukanye, ni ukuvuga Zari Hassan wo muri Uganda, Tanasha Donna wo muri Kenya na Hamisa Mobetto wo muri Tanzania.
Abagore babyaranye na Diamond
Aba bagore mu buzima busanzwe batajya bavuga rumwe hagati yabo, ikinyamakuru Pulse cyagerageje kuganira na batatu muri bo aribo Tanasha buri umwe ku giti cye, Zari na Mobetto ariko bose bagiye bahuriza ku kuba intandaro yo gutandukana n’uyu muhanzi ari uko ‘yakundaga abagore mu buryo bugoye kwihanganira kandi ntacyo wakora ngo ayicikeho.’
Umunya-Uganda Zari Hassan we yatanze urugero rw’uburyo yajyaga asohokana na Diamond ahantu hatandukanye nko muri Hoteli bagerayo akarangarira abakobwa akaba yanahita amusiga muri iyo hoteli wenyine.
Aba bagore basoza bagira inama abakobwa bose kwirinda uyu muhanzi kuko ‘nta rukundo agira’ ahubwo kwibwira ko ukundana nawe uba wishuka kandi wiyangiriza ubuzima kuko birangira ubibabariyemo.
Ubu Diamond afite abana bane yabyaranye n’abagore batatu bo mu bihugu bitandukanye. Zari Hassan bafitanye abana babiri, Hamissa umwe na Tanasha umwe. Wema Sepetu niwe wenyine uvugwa kuba atarigeze abyarana nawe.
Diamond na Hamisa Mobetto
Diamond na Tanasha Donna
Diamond na Zari Hassan
Diamond na Wema Sepetu