AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abahanzi bakomeye muri Kiliziya basubiyemo indirimbo ’Ni wowe rutare rwanjye’ yakunzwe hambere

Abahanzi bakomeye muri Kiliziya basubiyemo indirimbo ’Ni wowe rutare rwanjye’ yakunzwe hambere
15-11-2020 saa 11:08' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2205 | Ibitekerezo

Abahanzi batandukanye basanzwe babarizwa muri korali zo muri Kiliziya Gatolika bishyize hamwe muri gahunda batangije yo kujya basubiramo mu buryo bugezweho indirimbo zakunzwe mu myaka yo hambere.

Izi ndirimbo zikunze gukoreshwa n’amakorali atandukanye ndetse n’abantu batandukanye ariko akenshi ntabwo abantu baba bazi uwahimbye izi ndirimbo.

Nk’urugero rwa hafi ni indirimbo ‘Ni wowe rutare rwanjye’ yahimbwe mu myaka ya 1995 na Padiri Fabien Hagenimana ariko ikaba ikoreshwa cyane abantu batazi uwayihimbye.

Iyi ndirimbo kuri ubu yamaze gusubirwamo n’iri tsinda ry’abaririmbyi bibumbiye hamwe bakiyita ‘Catholic All Stars’, aho bayikoze mu buryo bugezweho ndetse bayikorera n’amashusho.

Uretse iyi ndirimbo ‘ni wowe rutare rwanjye’, iri tsinda rimaze gusubiramo iyitwa ‘Mana Idukunda byahebuje, Twaje Mana yacu, ndetse n’iyi iheruka ya ‘Ni wowe rutare rwanjye’.

Aba baririmbyi bakorera izi ndirimbo muri Universal Records ya Emmy Pro utunganya amajwi akaba ari nawe wahurije hamwe iri tsinda akaba aribereye umuyobozi ndetse na Aime Pride utunganya amashusho.

Reba hano ’Ni wowe rutare rwanjye’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA