AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakunzi ba filime z’Ikinyarwanda bashyizwe igorora na Canal+ ibazanira shene nshya ihebuje

Abakunzi ba filime z’Ikinyarwanda bashyizwe igorora na Canal+ ibazanira shene nshya ihebuje
1er-10-2022 saa 12:20' | By Manirakiza Theogene | Yasomwe n'abantu 12668 | Ibitekerezo

Abanyarwanda bose by’umwihariko abafatabuguzi ba Canal+ bakunda amafilime y’umwimerere, bashyizwe igorora kuko guhera kuwa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022, bazatangira kwirebera filime kuri shene nshya ya ZACU TV.

Ni nyuma y’uko mu mezi atatu ashize ikigo cya Canal+ cyatangaje ko cyaguze Zacu Entertainment yari isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV gitunganya kikanamenyekanisha filime nyarwanda.

Ubu shene nshya ya ZACU TV guhera tariki 3 Ukwakira iratangira kugaragara kuri buri mufatabuguzi wa Canal+ guhera kuwaguze ifatabuguzi rihendutse ry’amafaranga 5.000 Frw gusa.

Iyi shene nshya ‘Zacu TV’ izajya yerekana filime ziri mu Kinyarwanda ijana ku ijana. Ni televiziyo izaba ifite porogaramu z’umwihariko nka filime z’uruhererekane nyarwanda kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, izi zikabamo izasohotse n’izitarasohoka.

Ku nshuro ya mbere ariko kandi iyi shene izajya yerekana filime z’uruhererekane zo mu Gihinde ariko zashyizwe mu Kinyarwanda.

Iyi shene izajya iba ifite filime z’umwihariko buri joro mu cyumweru, umuziki ndetse n’amakuru agezweho mu myidagaduro.

Zacu TV igiye kuba shene ya kane izagaragara kuri Canal+ iri mu rurimi rw’umwimerere mu gice cya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Novegasy, Sunu Yeuf na Maboke TV.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hamurikwaga iyi shene ku mugaragaro, umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bishimiye kunguka shene nshya izajya yerekana filime zo mu Kinyarwanda zikundwa n’abatari bake mu Rwanda.

Wilson Misago washinze Zacu TV akaba ari nawe uyiyobora n’ubwo yaguzwe na Canal+, yabwiye abanyamakuru ko iyi shene igiye kuba igisubizo ku isoko rya sinema nyarwanda.

Ati “Zacu TV ikintu igiye kumara ni ukwagura isoko kuko izo mwabonye harimo izo twishyura amafaranga, hari ayo tuzajya tubaha ngo babashe gukora inziza.”

Iyi shene nshya ya Zacu izajya igaragara kuri nimero 99 ku mashene ya Canal+. Filime zisanzwe zizwi zizajya zicaho hariho PAPA SAVA, BAMENYA n’izindi, izi zose zikaba ntahandi zizajya zigaragara kuko n’izacaga kuri Youtube zitazongera kuhaca.

Clementine Tugendhat ushinzwe amashene yo muri Canal+ Interanational yavuze ko iki kigo gifite ubushake bwo gufasha filime nyarwanda ku buryo inziza mu zizajya ziba zatambutse kuri Zacu TV zishobora no kujya zishyirwa mu ndimi z’amahanga zikaba zanaca ku mashene mpuzamahanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA