AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abana biga umuziki mu ishuri rya ‘David’s Temple’ bagaragaje ubuhanga bamaze kuryungukiramo

Abana biga umuziki mu ishuri rya ‘David’s Temple’ bagaragaje ubuhanga bamaze kuryungukiramo
24-12-2016 saa 16:08' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1728 | Ibitekerezo

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa abana bamaze bahabwa amasomo ajyanye no gucuranga umuziki mu ishuri ‘David’s Temple’, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016 beretse ababyeyi babo intambwe bamaze gutera ndetse n’ubumenyi butandukanye bamaze kungukira muri iri shuri rya muzika.

Ishuri ‘David’s Temple’ rikorera mu mujyi wa Kigali ku Itorero ry’Inkuru Nziza, ryakira abana bafite kuva ku myaka 6 kuzamura, aho bahabwa amasomo binyuze muri gahunda idasanzwe yo kubigisha gucuranga ibikoresho bya muzika birimo Piano, Guitars n’ingoma mu gihe cy’ibiruhuko.

Iri shuri rifite abarimu b’inzobere bamenyereye kwigisha abana dore ko bamaze kwigisha abagera ku 160 mu gihe cy’umwaka umwe rimaze ritangiye.

Mu kugaragariza ababyeyi babo bari baje ku ishuri kureba umusaruro bamaze kugeraho, buri mwana yagiye ahabwa umwanya akagaragaza ibyo amaze kwiga akoresheje ibyuma basanzwe bigiraho.

Ababyeyi bashimishijwe bikomeye n’ubuhanga babonanye abana babo mu gucuranga ibyuma bitandukanye aho abenshi bagiye bagaruka ku kuba iri shuri ryarababereye igisubizo ngo kuko rifasha abana babo gukomeza gutyaza ubwenge mu gihe k’ibiruhuko kandi bikanabafasha kubyaza umusaruru uyu mwanya baba babonye bitandukanye cyane na mbere ubwo babonaga ibiruhuko bakumva ko ari umwanya wo kuzerera, gukina no gukora ibindi bidafite umumaro.

Prosper Murinzi, umwe mu babyeyi ufite umwana wiga umuziki muri iri shuri, yavuze ko bazanye abana babo muri iri shuri kugirango babyaze umusaruro umwanya baba babonye. Yagize ati “ Nk’ababyeyi twashimishijwe cyane n’iki gitekerezo kuko gifasha abana bacu cyane mu bihe by’ibiruhuko aho batagipfusha umwanya wabo ubusa.

Murinzi Prosper, umubyeyi ufite umwana wiga muri iri shuri

Yakomeje avuga ko ibyo biga ari amasomo nk’andi yose, kandi ngo bayitezeho ko azabafasha mu bihe biri imbere by’umwihariko ngo bizabafasha kuba abakozi b’Imana babinyujije mu gucuranga no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Umuyobozi w’iri shuri, Ntigurirwa Peter, yabwiye ababyeyi ko impamvu nyamukuru yatumye babatumira ari iyo kugira ngo abana babo babasangize ku bumenyi bamaze gukura muri iri shuri mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa bamaze baryigamo.

Ntirenganya Peter,umuyobozi wa ’David’s Temple’ school

Ntirenganya kandi yakomeje avuga ko umusaruro w’abana bigisha watangiye kugaragara cyane kuko hari bamwe batangiye gucurangira mu nsengero zitandukanye basengeramo.

Ababyeyi batandukanye bafite abana biga muri iri shuri bose bagiye bagaruka ku kuba ibi bibarindira abana ubuzererezi, kwirirwa bareba amafilime, uburere bashobora kuvana ku bukozi bo mu rugo butari bwiza n’ibindi. Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje kandi, umuziki ushobora gufasha umwana kurushaho gufunguka mu mutwe.

Nyuma yo kwerekana aho bageze, aba bana bazasubukura amasomo yabo kuri uyu wa Gatatu, kugirango barusheho kugwiza ubumenyi no kunononsora ibyo bamaze kwiga.

Aba ni abanyeshuri ba ’David’s Temple’ mu mpuzankano y’ishuri
Ababyeyi bari baje kwihera ijisho ubuhanga bw’abana babo
Abana bazi gufata umurya wa gitari
Mu gusoza ababyeyi n’abarimu basangiye n’abana Noheli

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA