AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyarwenya bagaragaje irari rya bamwe mu bapasiteri b’iki gihe n’imitwe yabo - Videos

Abanyarwenya bagaragaje irari rya bamwe mu bapasiteri b’iki gihe n’imitwe yabo - Videos
25-01-2017 saa 09:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5821 | Ibitekerezo

Itsinda ry’Abanyarwenya b’abanyarwanda ryitwa Comedy Republik, ryatangiye kuzajya rigezaho abakunzi b’urwenya, imwe mu mikino igamije gusetsa ariko inafite icyo yerekana cyangwa yigisha kijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.

Iri tsinda rigizwe n’abantu bagera ku 10 batandukanye, mu buryo bw’urwenya berekanye uburyo hari bamwe mu bapasiteri biyita abakozi b’Imana bagamije kubona indonke, ndetse bagateka imitwe bagirango babeshye abayoboke ko ari abantembaraga babasha gukora ibitangaza mu izina ry’Imana.

REBA VIDEO Y’IGITANGAZA CY’UBUTUBUZI HANO :

Iri tsinda kandi, mu mashusho atandukanye ryanagaragaje ko hari bamwe mu bakozi b’Imana barangwa n’irari ry’ubusambanyi, bityo ibi byose abantu bakaba bakwiye kumenya ko bibaho bakazajya bagira amakenga.

REBA IRARI RYA BAMWE MU BAKOZI B’IMANA HANO :

Bamwe mu bagize Comedy Republik batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko bafite imishinga myinshi igamije gusetsa, gushimisha no kwigisha abanyarwanda babinyujije mu rwenya, iyo mishinga ikaba irimo n’udukino bazajya bakunda gutambutsa mu buryo bw’amashusho.

REBA URUNDI RWENYA RWABO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA