AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abashoramari batangiye guha agaciro umuziki wacu- Bruce Melodie nyuma yo gusinya amasezerano ya miliyoni 50Frw

Abashoramari batangiye guha agaciro umuziki wacu- Bruce Melodie nyuma yo gusinya amasezerano ya miliyoni 50Frw
30-07-2020 saa 10:23' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 8888 | Ibitekerezo

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda, Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], yavuze umuziki nyarwanda ukomeje gutera intambwe ku buryo n’abashoramari batangiye kugenda babona agaciro kawo bagashoramo amafaranga.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020, ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya BROK, agahita anashyikirizwa sheki ya miliyoni 50Frw.

Ikinyobwa cya Brok ni icy’uruganda Brok Brewery rufite inkomoko mu gihugu cya Poland, gifite ‘Alcohol’ ya 5%. Ku isoko iyi nzoga igura hagati ya 1000 Frw na 1500 Frw bitewe n’aho izaba igurirwa.

Uwanyweye iki kinyobwa ubundi ntabwo agira amavunane ndetse ni kiza ku mubiri n’ubuzima bw’umuntu.

Ndahimana Emmanuel uhagarariye BROK mu Rwanda yavuze ko iki kinyobwa ari cyiza n’ubwo kitari kimenyerewe ku isoko ry’u Rwanda ariko abanyarwanda bazagikunda.

Yavuze ko bahisemo kwifashisha umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe muri iyi minsi kugira ngo abashe kumenyekanisha iki kinyobwa.

Ati "Bruce Melodie arakunzwe hano mu Rwanda no hanze yaho, gukorana nawe rero twabihisemo tugendeye ku kuba abafana be bose azabashishikariza kunywa inzoga nziza ya BROK."

Muri rusange amasezerano bagiranye ateganya ko uyu muhanzi azajya yamamaza iki kinyobwa mu bikorwa bye bya buri munsi birimo indirimbo, imbuga nkoranyambaga ze ndetse biteganyijwe ko azahita akora indirimbo yamamaza iki kinyobwa.

Ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano,Bruce Melodie yavuze ko ari ikintu gikomeye ku muziki Nyarwanda kuba abashoramari batangiye kugirira icyizere umuziki nyarwanda n’abawukora muri rusange.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko ari intambwe ikomeye ku muziki Nyarwanda.

Ati "Ni intambwe ikomeye kuri njye nk’umuhanzi n’umuziki Nyarwanda muri rusange."

Bruce Melodie kuri ubu akunzwe mu ndirimbo zirimo ‘saa moya’ n’izindi nyinshi afitanye n’abandi bahanzi, hari ibindi bigo bitandukanye hano mu Rwanda yari asanzwe akorana nabyo mu bijyanye no kubyamamariza.

Bruce Melodie yashyikirijwe sheki ya miliyoni 50Frw nyuma yo gusinya amasezerano yo kwamamaza Brok


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA