Rwanda Inspiration Back Up itegura amarushanwa ya Miss Rwanda, yasabye imbabazi Abanyarwanda bose kubera amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018, aho bari barimo gukama inka ariko ibyo bakamiragamo n’imyambarire yabo bikaba bitavugwaho rumwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abategura Miss Rwanda, baragira bati : "Rwanda Inspiration Backup itegura igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, yiseguye ku Banyarwanda kubera amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bari i Gashora aho bagaragajwe bakama imbyeyi mu buryo buhabanye n’umuhango wo gukama, uri muri bimwe mu biranga umuco nyarwanda. N’ubwo bahigiye byinshi, amashusho uko yasohotse sicyo cyari kigambiriwe ; tukaba tubisabiye imbabazi. Umuco ni inkingi ikomeye mu ngamba z’igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, zirimo no guteza imbere umwana w’umukobwa no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco w’u Rwanda. Murakoze."
Iri tangazo ryacishijwe ku rubuga rwa Twitter rwa Miss Rwanda, rishyirwaho mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse hashyirwaho n’irindi riri mu rurimi rw’icyongereza yombi agaragaza ubutumwa bwo kwisegura no gusaba imbabazi.
Ubusanzwe amafoto ataravuzweho, nayo yashyizwe hanze n’abategura amarushanwa ya Miss Rwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, gusa nayo nyuma yo kutavugwaho rumwe yaje gusibwa kuri uru rubuga.