AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Adelithe, umuhanzi w’ijwi riryoheye amatwi akaba n’umuhanga mu gucuranga

Adelithe, umuhanzi w’ijwi riryoheye amatwi akaba n’umuhanga mu gucuranga
1er-10-2020 saa 17:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 516 | Ibitekerezo

Adelithe, ni umuhanzi ukomoka mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Kayonza. Uyu muhanzi uhogoza akarangaza benshi, afite intego yo kubyaza inyungu ubuhanga afite mu gucuranga ndetse no kuririmba.

Aganira na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye, yavuze ko asanzwe asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi cyane abo hambere, akaba asanzwe abikora nk’akazi kuko asanzwe aririmba mu birori bitandukanye.

Azwiho gushimisha imbaga mu bitaramo n’ibirori bitandukanye, n’ubwo muri ibi bihe icyorezo cya Covid-19 cyatumye hari bamwe mu banyurwa n’uko aririmba anicurangira, batakimubona nk’uko byahoze.

Uretse gusubiramo indirimbo z’abandi, Adelithe afite indirimbo ze bwite nka Bari bari he na Ntabwo uhinduka,akaba ateganya kuzikorera n’amashusho.

REBA UBUHANGA BWA ADELITHE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA