AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Akanyamuneza ka Sandrine Isheja watunguwe n’umugabo we muri Studio amuzaniye indabo

Akanyamuneza ka Sandrine Isheja watunguwe n’umugabo we muri Studio amuzaniye indabo
15-10-2021 saa 12:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3857 | Ibitekerezo

Umunyamakurukazi Sandrine Isheja wa Kiss FM, yagaragaje ibinezaneza yatewe n’igikorwa cyo gutungurwa n’umugabo we wamusanze muri studio amuzaniye indabo n’urwandiko rw’amagambo y’urukundo.

Ni surprise yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021 ubwo Isheja Sandrine yari muri studio nk’umutumirwa mu kiganiro asanzwe akora.

Muri iki kiganiro akorana na mugenzi we Nkusi Arthur, basanzwe batumira ibyamamare mu gace kiswe Breakfast With The Stars, icy’uyu munsi Sandrine yakijemo nk’umutumirwa.

Gusa yaje no gutungurwa n’umugabo we Kagame Peter wamweretse ikimenyetso cy’urukundo amufitiye.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Sandrine ubwe, yerekana umugabo we amusanze muri studio amuzaniye indabo ndetse n’akabarwa kariho amagambo y’urukundo.

Mu butumwa buherekeje ariya mashusho, Sandrine yagize ati “Urakoze rukundo ku bw’igikorwa cyo kuntungura wankoreye.”

Umugabo we banakorana akazi

Muri iki kiganiro, Sandrine Isheja yavuze ko yakuze yiyumvamo impano yo kuririmba, ndetse yakoze indirimbo imwe n’ubwo itigeze ijya hanze.

Uretse kuba ari umunyamakurukazi, Sandrine Isheja abona akazi gatandukanye nko kuyobora ibiganiro, ibitaramo n’indi minsi mikuru, kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Umugabo we rero ni we ushinzwe kumvikana n’abakiriya bashaka gukorana na we, ibintu avuga ko ari umugisha kugira umugabo umushyigikira kazi ke.

Ati “Ni umugisha kugira umuntu ukumva, ugishyigikira, ugutera ingabo mu bitugu kandi ushaka ko ugera kure. Ni we mujyanama wanjye ushatse nko kumpa akazi ni we muvugana.”

Mu kazi bijya bibaho ko abantu bashobora kutumvikana ku kintu runaka, Sandrine n’umugabo we nabo bijya bibabaho, ariko bigakemuka neza kuko buri we wese yumva undi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA