AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Akuzuye umutima gasesekara ku munwa…Ibyishimo ni byose kuri Miss Odile wasoje Kaminuza

Akuzuye umutima gasesekara ku munwa…Ibyishimo ni byose kuri Miss Odile wasoje Kaminuza
22-04-2021 saa 08:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1700 | Ibitekerezo

Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, ari mu byishimo nyuma y’uko asoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukerarugendo.

Sangwa Odile ari mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’Ubucyerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ishoramari (UTB) iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yasoje amasomo ye kuri uyu wa 21 Mata 2021 mu bijyanye n’Ubukerarugendo [Tourism and Travel Management] ari nabyo yize mu mashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa wize imyaka itatu muri UTB yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko atabona uburyo asobanura ibyishimo afite nyuma y’uko asoje amasomo ya Kaminuza.

Ati “Reka nkubwire [Akubita agatwenge] ndiyumva neza urumva nawe kurangiza Kaminuza aba ari ikintu gikomeye. Amasomo narayumvaga kuko ni nabyo nize mu mashuri yisumbuye. Rero urumva gukomeza ibintu wize hari ukuntu uba ubyumvamo.”

Sangwa Odile yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda 2019 ageze mu mwaka wa kabiri muri UTB. Ngo avuye muri Miss Rwanda anegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri, ibintu byarahindutse abanyeshuri batangira kujya bamuhanga ijisho.

Gusa, ngo uko iminsi yicumaga abanyeshuri bagiye babimenyera. Yavuze ko yabanje gusoza amasomo ya Kaminuza mbere y’uko ashakisha akazi kajyanye n’ibyo yize.

Avuga ko ataratangira gutekereza kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘kuko bizaterwa n’uko ubuzima buzagenda’.

Miss Sangwa Odile asoza Kaminuza yanditse igitabo ku buryo imikorere y’Inzu Ndangamurage ihindura ubuzima bw’abaturage

Miss Sangwa Odile mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yari yambaye nimero 16 yabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri. Ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri kamba ripima akayabo.

Yiyamamaje afite umushinga wa ‘Tubarerere mu miryango no gufasha abana b’impfubyi muri rusange’.

Muri Nzeri 2019 yavuze ko yawusubitse ahubwo ahuza imbaraga na Nyina mu mushinga wo kwita ku batishoboye.

Uwase Sangwa Odile yari yatoranyijwe guserukira u Rwanda muri Miss University Africa 2019, ariko ntibyakunze kuko iri rushanwa ryagiye risubikwa bya hato na hato.

Ni irushanwa ry’ubwiza ridasaba ko umukobwa uryitabira aba yaranyuze mu marushanwa ry’ubwiza asabwa gusa kuba yiga muri Kaminuza. Ni irushanwa kandi ritemera umwambaro wa ‘Bikini’.

Ivomo : Inyarwanda

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA