AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ali Kiba na we afite uwo ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021

Ali Kiba na we afite uwo ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021
25-02-2021 saa 08:04' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1487 | Ibitekerezo

Icyamamare muri muzika muri Africa, Ali Saleh Gentamilan uzwi nka Ali Kiba yagaragaje umukobwa ashyigikiye mu irushanwa nyarwanda ry’ubwiza, umuco n’ubuhanga rizwi nka Miss Rwanda.

Uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania, yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, ubwo yasabaga abakunzi be gutora Umunyarwandakazi Umutesi Lea uri muri iri rushanwa rizavamo Miss Rwanda 2021.

Ni ubutumwa yanyujije kuri Instagram, ubwo yashyiragaho amafoto y’uyu munyarwandakazi arangije agira ati “Mutore Lea Umutesi.”

Uyu mukobwa mu gusubiza Ali Kiba, yagize ati “Urakoze cyane, mbuze icyo ndenzaho.”

Umutesi Lea, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yitabiriye irushanwa ry’ubwiza nyuma y’imyaka icumi mukuru we Uwizeye Gentille yitabiriye Miss East Africa Belgique, irushanwa ryabaye mu 2011.

Umutesi asanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya UTB aho akurikirana amasomo ya ‘Tourism, Travel and Management’.

Asanzwe kandi ari umunyamideli n’umunyabugeni ukorera muri ‘Inshuti Art Center’, Ikigo giherereye mu Mujyi wa Musanze.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro.

Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525. Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE.com. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.

Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza ku wa 20 Werurwe. Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena mu birori bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA