N’ubwo nta munsi, ukwezi cyangwa umwaka uzigera usa n’undi ariko uwa 2020, uri mu izahora yibukwa mu mateka y’Isi nk’uwatunguranye ukazana udushya ariko igikomeye ni uko wasize abantu benshi bamenye akamaro k’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko.
Umwaka 2020, hari abantu wahiriye babaye inshuro nyinshi mu matwi y’abanyarwanda by’umwihariko abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, aba bantu bamenyekanye ahanini nta mpano idasanzwe bafite ahubwo babikesha ibyo benshi basigaye barahaye inyito yo ‘Gukora Umunwa.’
Nk’uko bavuga ko amahirwe y’inyamanza atari nk’ay’izindi nyoni, ni nako aba nabo n’ubwo 2020 wabaryoheye n’ubwo washaririye benshi ahanini biturutse ku ngaruka zazanywe n’icyorezo cya COVID19.
Muri iyi nkuru nta bushakashatsi runaka bwashingiweho, ahubwo umwanditsi yarebye cyane ku mbuga nkoranyambaga atoranya amazina yakunze kugarukwaho cyane ahanini bidatewe n’impano idasanzwe ba nyirayo bafite ahubwo babikesha ‘gukora umunwa.’
Yaka Mwana
Ubusanzwe uyu musore witwa Gasore Pacifique, abarizwa mu nkambi y’impunzi z’Abanyecongo ya Gihembe iherereye mu Mujyi wa Gicumbi mu Karere ka Gicumbi.
Uyu musore yatangiye kumenyekana mu mpera z’umwaka ushize ariko biza kuba akarusho muri 2020, ubwo noneho yinjiraga muri sinema atangira kugaragara mu zitandukanye.
Abibuka neza mu mpera z’umwaka ushize zishyira uyu wa 2020, bazi amashusho yakwirakwijwe y’uyu musore yakundaga kwibasira uwitwa ‘Gatsiri’ babanaga mu nkambi akaza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari nk’amashusho yakunzwe cyane ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakunda gukoresha amagambo y’uyu musore aho yabwiraga ‘Gatsiri’ ati “Nyoherereza agacupa ngasome.”
Uretse ayo magambo ariko hari n’ahandi Yaka Mwana yumvikana abwira ‘Gatsiri ko atari inyangamugayo aho abivuga mu Cyongereza nacyo cyavugishije benshi ngo “You are not clear to the people”.
Amashusho ya Yaka Mwana ari mu yagiye ahererekanywa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kugeza ubwo Mutoni Assia umenyerewe muri sinema Nyarwanda yagiye gushaka uyu musore amwinjiza muri film ze aho bahereye ku yitwa ‘Gatarina’.
Uwavuga ko Yaka Mwana yahiriwe n’uyu mwaka abikesha ‘gukora umunwa’ ntabwo yaba abeshye, ndetse no kugeza uyu munsi ni gake ikiganiro cya Yaka Mwana ugisanga kuri YouTube kitarebwe n’abantu benshi.
Sky 2
Amazina aba mu byangombwa bye ni Hahirwabasenga Thimothe, umusore usanzwe unafite impano y’ubuhanzi ariko itarahawe agaciro mbere hose kugeza ubwo yahinduye umuvuno akazana imvugo zidasanzwe.
Muri za Werurwe 2020, hari mu ntangiro za ‘Guma mu rugo’ imvugo zirimo ‘Wabagahe ?, Nabaga Ino Musirikare, n’izindi zisekeje zazanywe n’uyu musore, kandi zagiye zifasha benshi kwidagadura bityo iminsi yo kuba mu rugo ikisunika.
Imvugo n’amagambo bikoreshwa n’uyu musore, ni izisanzwe zizwi nka ‘Slang’ ariko kuri we ashyiramo n’urwego ku rwego uri kumva cyangwa kureba ikiganiro cye aryoherwa ariko akanakuramo ubutumwa butandukanye uyu musore aba ashaka gutanga.
Nk’urugero, hari ubwo yari yashyize hanze indirimbo yise ‘Mu bapfumu’ yagiye hanze muri Gicurasi 2020, ni indirimbo nziza ndetse irimo ubutumwa bushobora gufasha benshi ariko uburyo uyu musore yakoreshaga ayamamaza byatumye ikundwa na benshi.
Sky 2, ni umuhanzi ubimazemo igihe kitari gito ariko umuntu yavuga ko atangiye kumenyekana mu ntangiro z’uyu mwaka ndetse nibwo abantu batangiye kwibaza uwo ariwe no gushaka ibihangano bye.
Ubwo abantu batangiraga kumwumva mu biganiro bitandukanye yabaga yakoranye n’umunyamakuru Murindahabi Irene, batangiye gushakisha ibihangano bye ndetse n’ibindi bitangazamakuru bitangira kumushaka gutyo.
Uyu musore watangiye abenshi bamufata nk’uri gutera urwenya byaje kurangira imvugo n’amagambo ye abibyaje umusaruro kugeza n’aho yagiye abikoramo indirimbo kandi zigakundwa, ndetse niko bikimeze kugeza ubu.
Papa Cyangwe
Ubusanzwe yitwa Abijuru Lois Lewis ndetse kubera ko amaze igihe mu muziki yatangiranye izina rya King Lewis nk’iry’ubuhanzi.
Uyu musore watangiye mu 2016, yakomeje kugerageza ndetse akora indirimbo nyishi cyane ariko abanyarwanda basa n’abamwimye amatwi kugeza ubwo yaje guhindura umuvuno abazanira ‘imvugo zidasanzwe.’
Papa Cyangwa nawe uri mu bahiriwe n’uyu mwaka, yamenyekanye cyane mu biganiro yakoranaga na Murindahabi Irene ariko akamuhuza na Sky2, byagaragaraga ko baziranye cyane dore ko ari imvugo n’amagambo adasanzwe bakoreshaga wasangaga bayahuriyeho.
Kimwe na mugenzi we Sky2, Papa Cyangwa afite imvugo n’amagambo yihariye ariko we akagira akarusho ko kwambara neza ndetse no kubivuga ko ariwe wambara neza cyane mu bandi bantu bose azi.
Uyu musore ukora umuziki ariko akavangamo imvugo zifatwa na benshi nk’izigamije urwenya, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ngaho ndetse n’iyo yise Imbeba yafatanyije na Igor Mabano.
Izi ndirimbo ze yashyize hanze mu 2020, urebye urwego zakunzwego ruri hejuru ariko nanone urebye izo yakoze mbere abantu bameze nk’abazirengagije cyane ko no mu 2018, yamuritse album ariko abanyarwanda babizi ni bake.
Uyu musore wari watangiye umuziki yitwa King Lewis yaje kubona ko izina rya Papa Cyangwe yari yiyise ashaka kumvikanisha ko yambara neza, rikunzwe na benshi ahitamo kurikoresha nk’umuhanzi kuri ubu akaba ari umuhanzi witwa Papa Cyangwe.
BIG BOSS
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bibuka neza amashusho y’umugabo munini cyane w’igikara uba yikokoye igice cyo hejuru, ari imbere ya micro ari kuririmba inyana ya Hip Hop, yigeze gukwirakwizwa mu 2018.
Uyu mugabo wo mu Karere ka Rubavu n’ubwo yamenyekanye ku mazina ya Big Boss yitwa Habanabashaka Thomas. Ni umugabo ushyitse dore ko apima ibiro 145 ari naho yakuye izina ry’ubuhanzi rya Big Boss.
Uyu mugabo waje kugera aho agasa n’utakivugwa cyane yongeye kubura umutwe muri 2020, ubwo abanyamakuru batandukanye by’umwihariko abakorera kuri murandasi bagiye kumushaka bamukoresha ibiganiro bigakundwa na benshi.
Ni ibintu byatumye umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa film, VD Frank amubenguka asanga kumukoresha muri film ye byatuma izamuka dore ko abantu benshi bakundaga imvugo ze.
Big Boss nawe uwavuga ko 2020, yamuhiriye ntabwo yaba atandukiriye cyane ko uretse kuba yarabashije kubengukwa n’abatunganya film ariko byanamufashije kugera I Kigali bwa mbere nk’uko yagiye abyivugira mu biganiro.
SAMUSUNDI
Nkundwanabake Eric wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo idasanzwe yuzuyemo urwenya n’amagambo asekeje cyane nawe ari mu bantu bahiriwe no kuvuga ndetse biza kurangira abahanga mu kuvumbura impano bamushyira muri film.
Uyu mugabo ubusanzwe ukomoka mu Karere ka Huye ari naho yamenyekaniye ubwo ibiganiro bye byatangiraga kujya ku mbuga nkoranyambaga.
Nawe wamamaye cyane mu 2020, ubusanzwe yamenyekanye mu mvugo zigoye kuzumva ariko yaje guhabwa akabyiniriro ka ‘Samusundi’ ku mpamvu z’uko telefone nini zigezweho yazitaga ‘Samusundi’ ashaka kuvuga Samsung.
Editorial : Iyi nkuru ntabwo ishingiye ku bushakashatsi ubwo aribwo bwose ahubwo ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi.
Yaka Mwana ari mu bakunzwe cyane abikesha kuganira
Imvugo n’amagambo akoreshwa mu ndirimbo za ‘Sky2’ Ntabwo byumvwa na buri wese
Papa Cyangwe yaje kubyaza umusaruro izina yahawe no ‘gukora umunwa’
Papa Cyangwe wabanje kwiyita King Lewis, ntabwo yari yarahiriwe n’urugendo rwa muzika, ariko 2020, ije iramutumbagiza
Uyu mugabo witwa Sumusundi nawe ari mu barikoroje kubera ‘gukora umunwa’