AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amakuru mashya kuri YAGO umaze iminsi atabarizwa

Amakuru mashya kuri YAGO umaze iminsi atabarizwa
27-09-2022 saa 06:57' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 12555 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wari umaze iminsi arembye, yahumurije abakunzi be ko ubu ameze neza nubwo uburwayi bwamuzahaje bukamusigira impinduka ku mubiri.

Mu minsi ishize, uyu munyamakuru usanzwe afite YouTube Channel yitwa Yago TV, yari yatangarije abakunda ibiganiro bye ko kubera uburwayi bwari bwamufashe, batazakomeza kubona ibiganiro bye nkuko byari bisanzwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za Yago tariki 17 Nzeri 2022, yari yagize ati “Bakunzi ba YAGO TV SHOW mutwihanganire muri iyi minsi ntabwo muzabona ibiganiro nkuko byari bisanzwe kubera uburwayi bwa Yago.”

Nyuma yo gutangaza ubu butumwa, umwe mu nshuti za hafi y’uyu munyamakuru, yabwiye RADIOTV10 ko yarembye bikomeye ndetse akaza kujyanwa mu bitaro akitabwaho.

Mu cyumweru gishize, iyi nshuti ya hafi y’uyu munyamakuru, yavuze ko yorohewe ndetse ko yamaze gusubira mu rugo ubu akaba ari gutora ka mitende.

Nyarwaya na we ubwe yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize avuga ko “arimo koroherwa kandi tubonereho no kubashimira cyane abakomeje kumusengera, tunashimira byimazeyo abaganga bamwitayeho (LA Croix du sud ‘kwa Nyirinkwaya’) Imana ibahe umugisha.”

Mu butumwa yongeye kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2022, Yago yavuze ko nubwo habayeho impinduka ku mubiri inyuma ariko ahandi hakimeze neza.

Muri ubu butumwa bwari buherekejwe n’amafoto y’uyu munyamakuru yicaye ku nkengero z’ikiyaga, yagize ati “Nubwo habayemo kunanuka bikabije ariko mu nda no mu mutwe hameze neza ubu !! Imana ni Imana. Reka idutize n’imbaraga z’umubiri vuba turongera tubonane kuri [YAGO TV SHOW]”

Yasoje ashimira abamuhaye inkunga y’amasengesho ubu akaba ari koroherwa, yizeza ko mu gihe cya vuba azongera gukora ibiganiro nk’ibisanzwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA