AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ange Betherne yinjiranye muri Gospel indirimbo yashibutse mu isengesho ry’igihe yari agoswe n’ibibazo

Ange Betherne yinjiranye muri Gospel indirimbo yashibutse mu isengesho ry’igihe yari agoswe n’ibibazo
29-10-2021 saa 12:22' | By Editor | Yasomwe n'abantu 669 | Ibitekerezo

Umuhanzi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Angelique Uwayezu uzwi nka Ange Betherne, atangiranye indirimbo yise ‘Nyigisha’ avuga ko ari inkuru mpamo yashibutse mu bihe bigoye yigeze kunyuramo.

Angelique Uwayezu ukoresha amazina ya Ange Betherne mu buhanzi, avuga ko iyi ndirimbo ‘Nyigisha’ yashibutse mu bihe bigoye yigeze kunyuramo.

Yagize ati “Ariko na none ni isengesho njye ubwanjye nasenze igihe nari ndi mu bihe bitanyoroheye by’agahinda, igihe nari ndi gusenga Imana ngo imfashe inkize uwo mubabaro nari mfite, ako kanya nahise nanone ntekereza nibuka ko igihe nkiri mu isi bidashoboka ko ibimbabaza birangira burundu.”

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yo gusaba Imana imbaraga zo kubasha kunyura mu nzira z’ibigeragezo bisanzwe biba mu Isi aho atangira agira ati “Nyigisha kubara iminsi yanjye umpe umutima w’ubwenge, uhoraho unyeze untunganye mbe ubereye gutaha ijuru…”

Avuga ko ubwo yari muri ibyo bibazo yageze aho akumva ko agomba kugira icyo asaba Imana “kugira ngo uko byamera kose nzatahe ijuru aho nzakira agahinda by’iteka ryose atari iby’ako kanya gusa.”

Ange Betherne avuga ko hari benshi bakeneye ubu butumwa bw’ihumure bwabafasha kunyura mu bibazo bahura na byo ariko bakibuka ko hari igihe bazahozwa amarira.

Ubuhanzi abujemo ubudasubira inyuma

Ange Betherne usanzwe aririmba muri Kolari yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, avuga ko yakuze akunda kuririmba ndetse ko abo baririmbana bakunze kumubwira ko ijwi rye rikwiye kujya muri studio rigakorerwa indirimbo yo gusangiza abatuye Isi.

Mu gihe adafite indi mirimo ari gukora, Ange Betherne aba yandika indirimbo ku buryo ubu amaze kugira indirimbo nyinshi zanditse mu ikayi ku buryo ubu ubwo amaze gushyira hanze iya mbere agiye no kuzasohora izindi yanditse.

Ati “Mu muziki ninjiranye intego zo gukorana imbaraga zange zose kugira ngo umurimo w’Imana utadindira. Bidatinze ndifuza ko ubutumwa ntanga buzabasha kugera ku bantu benshi bashoboka ku Isi Kandi ndabyizeye bizashoboka hamwe n’Imana no gukora cyane.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 21 y’amavuko, avuga ko yifuza gukorera Imana abinyujije mu buhanzi bwe kuko yiyumvamo uwo muhamagaro kandi ko yizeye imbaraga z’Imanza zizabimushoboza dore ko mu byo akora byose ashyira imbere isengesho.

Icyakora ngo ubu ibikorwa bye byose arimenya ku buryo uwakwifuza ko bakorana haba ari mu bujyanama, mu kumutera inkunga yaba ari iy’ubushobozi cyangwa ibiterekezo, ari karibu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA