AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bamporiki yikomye imyitwarire ya Paccy anavuga ko akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco

Bamporiki yikomye imyitwarire ya Paccy anavuga ko akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco
10-10-2017 saa 09:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8542 | Ibitekerezo

Eduard Bamporiki yikomye bikomeye imyitwarire idasanzwe umuhanzikazi Odda Pacy amaze iminsi agaragaza avuga ko ibyo ari gukora Atari iby’I Rwanda, ndetse anashimangira ko akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco akagororwa ngo kuko ibyo yigiye mu itorero bitagize icyo bimumarira.

Ibi Bamporiki uherutse kugirwa Umutoza mukuru w’Itorero ry’Igihugu yabigarutseho nyuma y’iminsi mike umuhanzikazi Odda Paccy ashyize hanze amafoto yambaye ubusa buri buri yikinze ikoma ku gitsina, ibintu byafashwe nko guta umuco no kwiyandarika.

Nyuma y’uko ashyize hanze iyo ifoto , yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ari nako abantu bayivugaho byinshi bitandukanye, gusa Odda Pacy yaje gutangaza ko yabikoze mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Order’ ndetse anashyimangira ko gukoresha ikoma ari ugushaka gushyigikira ‘Made in Rwanda’.

Mu kiganiro yagiranye na City Radio ejo tariki ya 9 Ukwakira 2017, Umutoza mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Eduard yanenze bikomeye imyitwarire uyu muhanzikazi yagaragaje avuga ko idahwitse nk’umunyarwandakazi, anashimangira ko akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco akagororwa.

Yagize ati “Imyitwarire ye nabonye y’amafoto ntabwo biriya ari iby’i Rwanda.”

Bamporiki yakomeje avuga ko uyu muhanzikazi n’ubwo yagiye mu itorero atabaye intore ngo kuko bigaragara ko yihishe mu zindi ntore. Yanavuze ko Paccy akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco akagororwa ngo kuko abafite imyitwarire mibi batajyanwa mu itorero ko ahubwo bajyanwa kugororwa.

Ati ”Ikimubereye ntabwo ari ugusubizwa mu itorero, ikimubereye ni ukugororwa. Mu itorero ntabwo hajyanwa abantu kuko bagize ingeso mbi hajya abantu kubera ko gutozwa ari ngombwa, kubera ko gutozwa ni ukwiga ni ishuri. Mu itorero ntiyabona umwanya, kuba yarihishe mu zindi ntore, biragaragara ko ari ukwihishamo kuko ntabwo umuntu yava gutozwa ngo yitware uko yitwara, ngira ngo ababishinzwe tugomba kureba imyitwarire y’umuntu nk’uriya n’abandi bameze nkawe idatekerezwa ko izajya mu itorero ko ahubwo ijyanya mu ngororamuco.”

Uretse kugaragara yikinze ikoma ku gitsina ntibyavugwaho rumwe, uyu muhanzikazi aherutse kwibasira umuraperi Amag The Black wasohoye amajwi avuga ko agiye kujya arinda amakoma kugira ngo hatagira umuntu wongera kuyangiza nyuma y’uko abantu benshi bagaragaye bayifotozanya bashaka kwigana Paccy nko kumunnyega.

Iyi myitwarire ya Odda Paccy yafashwe nko guta umuco nubwo we avuga ko nta kibazo abibonamo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA