Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana Odda Paccy, kubera imyitwarire idahwitse akomeje kugaragaza inyuranyije n’umuco w’ubutore.
Ibi Bamporiki Edouard yabinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018 ny’uma y’umunsi umwe Paccy ashyize ahagaragara ifoto itaravuzweho rumwe.
Muri iri tangazo, Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard yavuze ko yambuye Oda Paccy, izina ry’Ubutore, ashingiye ku bubasha ahabwa n’umutoza w’Ikirenga wamuragije Itorero ry’Igihugu.
Yagize ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero ; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy ; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”
“Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.
Ifoto yabaye imbarutso yo kwamburwa ubutore kwa Odda Paccy, yayisohoye mu buryo bwo kwamamaza indirrimbo ye nshya ateganya gusohora mu minsi ya vuba, ariko iyo foto y’ikibuino cy’umukobwa n’amagambo ayanditseho bikaba bitaravuzweho rumwe n’abatari bake.
Itangazo ryambura Paccy Ubutore
Iyi niyo foto ibaye imbarutso yo kwamburwa ubutore kwa Paccy
Ubwo Paccy aherutse gushyira ifoto hanze yambaye ubusa nabwo Bamporiki yaramwikomye bikomeye
Umuhanzikazi Odda Paccy amaze kumenyerwa nk’umunyadushya
Yigeze no gushyira ifoto ye hanze aryamye mu buriri yambaye ubusa