AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Basket Mouth uri i Kigali agiye kwerekana umukino yise ‘Son of Peter’ku nshuro yambere muri Afurika

Basket Mouth  uri i Kigali agiye kwerekana umukino yise ‘Son of Peter’ku nshuro yambere muri Afurika
29-03-2019 saa 08:56' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1014 | Ibitekerezo

Umunya-Nigeria Basket mouth ufite izina rikomeye muri Afurika mu mwuga wo gusetsa ubu ari I Kigali azaseta Abanyakigali muri Seka Fest mu mukino azakina bwambere muri Afurika .

Basket mouth uri I Kigali kuva kuwa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019, yijeje abanyarwanda ko azabataramira bigatinda mu isaha imwe azamara asetsa abantu .

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Basket Mouth yavuze ko ari ku nshuro ya mbere ageze i Kigali no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba yagize ati “ Nishimiye kuba ndi hano. Ni inshuro ya mbere ngeze i Kigali. Natumiwe n’inshuti yanjye Arthur nitabiriye iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest’, umukino nise ‘A son of Peter’ ni ubwa mbere nzaba nyukiniye muri Afurika ntahandi hantu ndawerekana”.

Igitaramo cya Basket mouth kizaba tariki 31 Werurwe 2019 i Gikondo ahabera imurikagurisha azafatanya na Eric Omondi ,Salvador Idringi

Yageze I Kigali ubona yishimye cyane kuko ari ubwambere yarahageze .

Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cy’abanyarwenya bo muri Uganda cyitwa Comedy Store naho ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 hazabe icyizahuriramo Basket Mouth wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya na Salvador wo muri Uganda. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe. Ni mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 20, 000 Frw. Ku muntu umwe ushaka kwitabira ibi bitaramo byose asabwa yishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) yishyura 30,000Frw.

Ibi bitaramo bizanasusurutswa na Charly&Nina, Sintex na Weasel wo muri Uganda. Kwinjira mu bitaramo bya Comedy Store ni 5 000 Frw, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Basket mouth yavuzeko umukino A Son of Peter ari ubwambere azaba awukinnye muri Afurika .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA