AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bidasubirwaho Just Family isenyutse burundu ! Menya ikihishe inyuma y’isenyuka ryayo

Bidasubirwaho Just Family isenyutse burundu ! Menya ikihishe inyuma y’isenyuka ryayo
11-05-2020 saa 15:58' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 887 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko itsinda ry’abanyamuziki rya ‘Just Family’ ryari riri mu matsinda akomeye hano mu Rwanda ryongeye kuburira umutwe kuri ubu ryongeye kuzamo umwiryane watumye ryongera gusenyuka burundu ndetse umwe wari no mu nkingi za mwamba zaryo ahita ajya muri Afurika y’Epfo.

Hari hashize igihe bivugwa ko iri tsinda ryaba riri mu marembera nyuma y’uko ryari ryasenyutse muri 2012 rikaza kongera kugaruka muri 2016 ariko nta wari warigeze amenya ikihishe inyuma y’umwuka mubi wari uri muri aba basore aribo Croidja, Jimmy na Bahati nyuma y’uko bongeye kubura umutwe.

Croidja usanzwe ari inkingi ya mwamba muri iri tsinda ashinja Bahati kuba abaca inyuma akabiba amafaranga baba bakoreye ndetse na Youtube Channel yabo akayigurisha ari nayo mpamvu yahisemo kubasiga akisubirira muri Afurika y’Epfo.

Bahati na Croidja bitana bamwana ku isenyuka ry’itsinda

Bahati mu kiganiro yahaye itangazamakuru yahakanye yivuye inyuma ibyo mugenzi we Croidja amushinja ndetse anavuga ko shene ya Youtube igihari n’ubwo ari nawe wari warayifunguye ntayo yigeze agurisha. Bahati wamaze kuyoboka ibijyanye no gukina filimi akomeza avuga ko shene akoresha ubu ngubu ari nayo ashyiraho filimi ze yitwa ‘Umuhanzi TV’ ari iya mugenzi we bakinana.

Ati ”Sheni irahari ntayo natwaye usibye ko iyo baburana ari nanjye wayifunguye mbega byinshi ninjye ubizi, iyo nshiraho filimi ni iya Muhire dukinana.”

Yavuze ko icyamuteye kujya gukina filimi ari uko yabonaga umuziki ntakintu uri kwinjiza kandi akabona ko mugenzi wabo Croidja agiye kugenda, aya akaba amakosa amushinja kuba yaragiye atabasezeye bityo akaba ari we ashinja isenyuka ry’iri tsinda.

Bahati kandi avuga ko ntacyo yicuza kuba yararetse umuziki. Ati ”Yagiye atadusezeye rwose aho ntiyababeshye, njye nari namaze kubibona rwose kuko njye ninjiye muri filime ari uko Croidja amaze kugenda.”

Akomeza avuga ko Croidja ariwe usize asenye itsinda kuko yagiye atabasezeye atanabateguje.

”Njye ntacyo nicuza kuko ntawe nahemukiye ahubwo navuga ko Croidja ariwe uduhemukiye kuko iyo atekereza ko twamutanzeho arenga miliyoni 4 kugirango we n’umuryango we bagaruke ntabwo yakadukoze biriya ngo agende atanadusezeye.” Bahati.

Isenyuka rya Just Family no kongera kwiyubaka

Iri tsinda ryahoze rikomeye kugeza na n’ubu rikaba rikiri mu mitima ya benshi ryasenyutse bwa mbere muri 2012 biturutse ku makimbirane yari avuye ku makimbirane ashingiye ku mafaranga yari yavuye mu gitaramo cyo kumurika Alubumu i Rubavu bashinjaga Bahati ko yabibye Croidja ahita ajya muri Afurika y’Epfo.

Bongeye kwiyubaka muri 2016 bagaruka Croidja ataririmo ahubwo asimbuzwa uwitwa Chris wari uturutse i Burundi.

Muri 2018 ubwo bari batangiye gusubira ku murongo Chris yahise avamo ibibazo byongera kuvuka kuko yanavuyemo ashinja Bahati kubiba amafaranga babaga bakuye mu bitaramo bitandukanye. Nyuma y’igihe gito bahise bajya kugarura Croidja mu itsinda bamukuye muri Afurika y’Epfo icyo gihe bavuga ko bagiye kongera kuryubaka rigasubirana icyubahiro ryahoranye n’ubwo urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga rikajya rikomeza kuvugwamo ibibazo bitandukanye kugeza ubwo muri Gicurasi 2020 risenyutse burundu.

Just Family isenyukanye indirimbo zitari zajya hanze

Bahati nk’uwari umuyobozi w’iri tsinda avuga ko adashobora gutinya guhamya ko ryasenyutse ariko ko indirimbo bari baratangiye gukora ndetse zanarangiye nk’umuyobozi azashaka uko zakomeza zikajya hanze.

Ati ”None se niba ntazi ibijya imbere urumva ritari mu marembera ? Ryarasenyutse rwose ariko dufite indirimbo zikoze zanarangiye ndetse zimwe zanakorewe video. Ngiye gushaka uko navugana na Jimmy nyine indirimbo zarangiye tuzishohore abantu babe bazi ko ari zo za nyuma za Just Family.”

Just Family yongeye gusenyuka burundu nyuma y’uko yari yongeye kugaruka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA