AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bidasubirwaho The Ben arasinya amasezerano yo kwamamaza ikinyombwa cya ‘Belaire’

Bidasubirwaho The Ben arasinya amasezerano yo kwamamaza ikinyombwa cya ‘Belaire’
16-06-2018 saa 23:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4945 | Ibitekerezo

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka ‘The Ben’ agiye kujya ku rutonde rw’ibyamamare muri muzika y’Isi byamamaza inzoga ya Belaire aho biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, arasinya amasezerano ajyanye no kwamamaza iki kinyobwa ndetse akaba arahita atangira ibikorwa byo kuba ambasaderi wacyo mu Rwanda.

Ikinyobwa cya Belaire kiri mu binyobwa bikunzwe cyane muri iyi minsi, kuri ubu cyamamazwa n’abahanzi b’ibyamamare muri muzika y’Isi kuri ubu The Ben umaze kuba igihangange muri muzika agiye kwamamaza iki kinyobwa nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abahagarariye ibikorwa byo kwamamaza Belaire muri Afurika.

The Ben yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ku munsi w’ejo Saa Sita n’iminota mirongo ine n’itanu (12h45) , I Nyarutarama muri Hotel Porotofino aribwo azasinya aya masezerano ajyanye no kwamaza iyi nzoga ya Belaire mu Rwanda ndetse akaba azahita atangira ako kazi.

The Ben agiye kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi bakomeye kuri iyi si bamamaza iyi nzoga barimo Rick Ross, Dj Khaled ,Huddah wo muri Kenya, Diamond wo muri Tanzania n’abandi bahanzi batandukanye.

Ubusanzwe iyi nzoga yo mu bwoko bwa Champanye yengerwa mu Ntara ya Alpes-Cotes d’Azur mu Majyepfo y’Ubufaransa ikaba ari imwe mu nzoga ziharawe ndetse zinakunzwe cyane n’ab’ingeri zose by’umwihariko urubyiruko ahanini biturutse ku kuba yamamazwa n’ibyamamare.Rick Ross na Dj Khaled nabo bari mu byamamare byamamaza iyi nzogaThe Ben ugiye gusinya amasezerano yo kwamamaza iyi nzoga anafite amahirwe menshi yo gukorana indirimbo n’aba bahanzi bahuriye ku kwamamaza iyi nzoga ya Belaire


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA