AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Biravugwa ko Bruce Melodie yatumije imodoka igura Miliyoni 700Frw igendwamo na C.Ronaldo

Biravugwa ko Bruce Melodie yatumije imodoka igura Miliyoni 700Frw igendwamo na C.Ronaldo
21-09-2021 saa 10:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4268 | Ibitekerezo

Rurangiranwa muri muzika Nyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie biravugwa ko yatumije imodoka itisukirwa na buri wese kubera agaciro kayo aho ngo yaba agiye kujya agenda muri Brabus isanzwe igura ashobora kubera mu bihumbi 700 USD [Miliyoni 700Frw], ikaba ari n’imwe mu modoka zitunzwe na Cristiano Ronaldo.

Aya makuru avuzwe nyuma y’igihe gito asinye amasezerano ya Miliyari 1 Frw yo kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle nubwo byavuzweho byinshi.

Aya makuru avuga ko Bruce Melodie yamaze gutumiza imodoka igendwamo n’abafite ikofi ibyimbye izwi nka Brubus.

Ni imodoka igendwamo n’ibyamamare bikomeye ku isi cyangwa abanyacyubahiro na bo batunze agatubutse aho isanzwe igura hejuru y’Ibihumbi 500 USD ku buryo hari n’izigeza muri bihumbi 800 USD ni ukuvuga muri miliyoni 800 Frw.

Bamwe mu bamaganaga iby’ariya masezerano ya Miliyari 1 Frw yasinywe na Bruce Melodie harimo n’abavuze ko niba ziriya Miliyari yazisinyiye koko akwiye guhindura imodoka asanzwe agendamo.

Bruce Melodie asanzwe agenda mu modoka yo mu bwoko bwa Benz Kompressor yaguze muri 2018.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA