AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Biravugwa ko Knowless atabyaranye na Clement, ngo umwana ni uw’umuherwe wo muri Uganda

Biravugwa ko Knowless atabyaranye na Clement, ngo umwana ni uw’umuherwe wo muri Uganda
4-12-2016 saa 17:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 32701 | Ibitekerezo

Ikinyamakuru gikomeye cyo mu gihugu cya Uganda, cyatangaje ko umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, umwana aherutse kwibaruka atari uw’umugabo we Ishimwe Clement, ahubwo ngo ni uw’umuherwe wo muri Uganda.

Ikinyamakuru Redpepper gisanzwe gitangaza amakuru y’imyidagaduro n’ibyamamare byo muri Uganda no mu karere, kivuga ko n’ubwo Clement ari mu byishimo by’umwana w’umukobwa w’ibyumweru bibiri Knowless aherutse kubyara, ngo ashobora kuba atari we Se w’umwana.

Iki kinyamakuru kivuga ko mbere y’uko Knowless abyara, yagiye muri Uganda mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we aho yanamaze ibyumweru bicye mu bikorwa bitandukanye bya muzika. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ngo Knowless yari afitanye umubano udasanzwe n’umuherwe wagaragajwe gusa ku mazina ya RK, ari nawe bivugwa ko ari we waba yaramuteye inda.

Amakuru iki kinyamakuru gikesha bamwe mu bantu ba hafi b’uwo muherwe, yemeza ko igihe yamaranye na Knowless i Kampala, cyaba ari nacyo gihe yasamiye umwana w’umukobwa aheruka kwibaruka, bigatuma yihutisha ubukwe bwe na Clement atarabyara.

N’ubwo nta kimenyetso ntakuka iki kinyamakuru gitanga, ikizwi cyo ni uko mbere gato y’uko Knowless na Clement bakora ubukwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ikinyamakuru Ukwezi.com cyatangaje bwa mbere ko uyu muhanzikazi atwite ariko nyuma akagenda abyamaganira kure mu bindi binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

UMVA INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS HANO :

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana na Knowless na Clement ku murongo wa telefone ariko ntibyadukundiye kuvugana nabo ngo tumenye icyo bo babivugaho.

REBA AMWE MU MAFOTO YA KNOWLESS ATWITE :

ONGERA UREBE AMAFOTO Y’UBUKWE BWABO HANO :

Gusezerana imbere y’amategeko...

Ubukwe nyirizina nyuma yo gusezerana imbere y’Imana...


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA