AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bishop Gafaranga agiye gukina filimi ku buzima bwe kuva mu bwana

Bishop Gafaranga agiye gukina filimi ku buzima bwe kuva mu bwana
19-06-2020 saa 18:46' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1639 | Ibitekerezo

Habiyaremye Zachariel [Bishop Gafaranga], umaze kwamamara mu rwenya [Comedy], yamaze kwinjira muri sinema nk’umwuga aho yahereye kuri filimi y’uruhererekane ivuga ubuzima bwe bwite kuva mu bwana.

Uyu musore uri mu bari kwitwara neza mu ruganda rw’urwenya [comedy], yavuze ko kuri ubu afite imishinga itandukanye irimo na filimi nshya yitwa ‘Bavakure’.

Ni filimi izagaragaramo abakinnyi bamaze kwamamara hano mu Rwanda barimo Kankwanzi, Gasasira ndetse na Diyakoni usanzwe afatanya na Bishop Gafaranga.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Bishop Gafaranga yavuze ko igitekerezo cyo gukina iyi filimi yakigize ubwo yasubizaga amaso inyuma akareba urugendo rw’ubuzima bwe, agasanga hari abantu benshi babwigiraho.

Yagize ati “Hari abantu benshi baba bibaza bati Gafaranga ni muntu ki ? Ibintu akora abikora ate, n’ibindi bintu byinshi ku buzima bwanjye byose bagiye kubibona muri filimi yanjye igomba gutangira gusohoka muri iki Cyumweru.

Iyi filimi izaba yitwa ‘Bavakure’ izajya itambuka ku rukuta rwe rwa YouTube [Bishop Gafaranga], aho biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020 aribwo itangira.

Uyu musore yavuze ko kugira ngo ategure iyi filimi ndetse agere ku rwego rwo kuyikina byamusabye kugisha inama abantu benshi, bamwe baramubuza abandi baramwemerera ariko asanga kuyikora bizafasha benshi.

Ati “Mu buzima nagiye nyuramo n’intambara nahuriragamo nazo, iyo numvaga umuntu ukomeye ariko akavuga ubuzima bukomeye yanyuzemo nkumva busa n’ubwanjye, byatumaga numva ngomba gukora cyane kugira ngo nanjye nzagere ku rwego nk’urwe.”

Yakomeje agira ati “Nagize amahirwe yo kumva ko nanjye nsigaye mvuga hakagira abanyumva, ndavuga nti kuki ntakoresha iryo jwi. Nahise ntegura filimi yanjye yitwa ‘Bavakure’, kuko nanjye ndi mu bagabo bavuye kure. Ndakiyubaka ariko uko biri ntabwo ari nka cyera.”

Bishop Gafaranga avuka mu Karere ka Nyamasheke gusa avuga ko yamenye ubwenge iwabo baba I Rusizi ndetse ngo ku myaka 12 ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yahise yerekeza mu Mujyi wa Kigali gushaka ubuzima.

Avuga ko ubuzima butari bworoshye ubwo yari akiri iwabo iyo I Cyangugu ariko ngo nyuma ageze mu Mujyi wa Kigali ho byarushijeho gukomera ariko nyuma aza kugirirwa ubuntu, arazamuka acuruza imyenda ya caguwa ari nk’umuzunguzayi, nyuma aza kugera ku rwego rwo gucuruza iduka rinini ry’inkweto.

Kuri ubu Bishop Gafaranga ni umunyarwenya, umukinnyi wa filimi ubivanga n’ubucuruzi ndetse n’izindi nshingano z’urugo cyane ko afite umugore n’abana batatu.

Reba hano Igice cya Mbere cya ’Bavakure’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA