AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bishop Gafaranga yahurije hamwe ibyamamare birimo Mutoni Assia muri filime igaruka ku bibera mu ngo

Bishop Gafaranga yahurije hamwe ibyamamare birimo Mutoni Assia muri filime igaruka ku bibera mu ngo
22-07-2020 saa 18:35' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2453 | Ibitekerezo

Habiyaremye Zachariel [Bishop Gafaranga], yatangiye umushinga wa filime y’uruhererekane yise ‘SARA’ igaragaramo abamaze kubaka izina mu ruganda rwa sinema Nyarwanda barimo Mutoni Assia.

Filime y’uruhererekane ‘SARA Series’ yatangiye kujya hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, ikaba irimo ubutumwa bugaruka cyane ku bibera mu ngo by’umwihariko abagore batuzuza inshingano zabo bikaba byabakururira ku kuba abagabo babo babaca inyuma.

Bishop Gafaranga wanditse akaba ari mu bakinnyi b’imena muri iyi filime yabwiye UKWEZI ko yashatse gutambutsa ubutumwa bugamije guhindura umuryango nyarwanda no gukebura abananirwa kuzuza inshingano zabo.

Yakomeje agira ati “Ubutumwa buri muri filime bugenewe abubatse nibo nifuza ko bazayireba cyane n’ubwo harimo n’ibijyanye no kwidagaduro cyangwa se gusetsa bigenewe urubyiruko.”

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bishop Gafaranga

Uyu mugabo uri mu bakomeje kubaka izina mu ruganda rwa sinema nyarwanda yavuze ko yahisemo kwifashisha abakinnyi bazwi barimo Mutoni Assia ukinamo ari nk’umugore wa Gafaranga.

Uyu mukobwa amaze kugaragara muri filime zitandukanye zirimo Giramata, Intare y’ingore, Seburikoko, City Maid, Jibu, Close Chapter yo muri Tanzania ndetse akaba ari gutegura gukora filime ihuriyemo abakinnyi ba filime bakomoka muri Tanzania, u Rwanda na Nigeria.

Mu bandi bakinnyi bagaragara muri ‘Sara series’ harimo Sugira Florence [Fofo], Diyakoni usanzwe akinana na Bishop Gafaranga n’abandi batandukanye.

Biteganyijwe ko iyi filime izajya itambuka kuri shene ye ya YouTube [Bishop Gafaranga], buri wa Mbere mu masaha y’umugoroba.

Bishop Gafaranga aherutse gutangiza indi filime yise ‘Bavakure’ avuga ko ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima yanyuzemo kuva mu bwana kugeza abaye icyamamare muri sinema n’urwenya [Comedy].

Kuri ubu Bishop Gafaranga ni umunyarwenya, umukinnyi wa filimi ubivanga n’ubucuruzi ndetse n’izindi nshingano z’urugo cyane ko afite umugore n’abana batatu.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bishop Gafaranga


Episode ya mbere ya ’Sara’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA