Umuhanzi Bosco Nshuti uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda yavuze ko gushyira hanze indirimbo ku giti cye nk’umuhanzi atigeze abitegura ahubwo nawe bisa nk’ibyamutunguye.
Uyu muhanzi ni umwe mu baririmbyi ba Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ndetse akabarizwa no mu itsinda rya New Melody ririmo abahanzi batandukanye.
Bosco Nshuti yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ibyo ntunze, umutima, uwambitswe n’izindi nyinshi zatumye agira igikundiro mu bakunzi b’indirimbo zahimbiwe kuramya no guhimbaza Imana.
Yatangiye kuririmba indirimbo ze mu 2015, muri uwo mwaka ahita yitabira irushanwa rya Groove Awards nk’umuhanzi mushya ariko ntiyagira amahirwe yo kuryegukana gusa mu 2018 yaje gutorwa muri iri rushanwa nk’umuhanzi w’umwaka.
Mu kiganiro yahaye FINE FM kuri iki cyumweru, Bosco Nshuti yahishuye ko n’ubwo amaze kumenyekana nk’umuhanzi ku giti cye kurusha uko azwi muri korali atari ibintu yateguye.
Yavuze ko ajya gukora indirimbo ya mbere byaturutse kuri Bruce usanzwe uzwi mu batunganya ibihangano by’umwihariko muri gospel.
Yakomeje agira ati “Buriya ntabwo nari nziko nzaba umuhanzi ku giti cyanjye ahubwo Producer Bruce ubwo yari avuye kwiga mu 2015 yarampamagaye dukora indirimbo ya mbere, ariko numva abantu barayikunze, batangira kujya bansaba kubafasha mu buryo butandukanye.”
“Ibyo rero nibyo byakomeje kujya bituma ngenda nkora indirimbo gake gake , nkanashiduka nashyizwe mu marushanwa nka Groove Awards ariko njyewe ntabwo yariyo ntego yanjye. Ku rundi ruhande ariko ubu maze kubona ko abantu babinsaba ko ndirimba indirimbo zanjye njyenyine nakomeje kubikora.”
Bosco Nshuti yavuze ko kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirenga 18, ndetse akaba amaze no gukora ibitaramo bibiri birimo icyo yakoze mu 2018, cyashimangiye ubuhanga afite mu muziki wa gospel.
Uyu muhanzi kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Uranyumva’ avuga ko yayishyize hanze mu bihe abantu bari basa n’abihebye kubera icyorezo cya COVID19, agira ngo abagarurire ihumure abibutse ko Imana yumva amasengesho yabo.
Bosco Nshuti kandi kuri ubu yatangije uburyo bwo kujya afatanya n’abantu kuramya no guhimbaza Imana abinyujine muri ‘THE ALTAR OF WORSHIP’ azajya afatanyamo n’itsinda rimufasha kuririmba bagasubiramo indirimbo zaba ize n’izindi zitandukanye.
Reba hano indirimbo nshya ya Bosco Nshuti
Umva indirimbo ’Ibyo ntunze’ yakunzwe cyane