AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bruce Melodie agiye kwinjira mu bahanzi bakize kurusha abandi muri Africa

Bruce Melodie agiye kwinjira mu bahanzi bakize kurusha abandi muri Africa
19-08-2021 saa 16:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3011 | Ibitekerezo

Umuhanzi Itahiwau Bruce uzwi nka Bruce Melodie, agiye kwinjira mu bahanzi batunze agatubutse kubera amafaranga agiye gushyikirizwa mu minsi micye iri imbere.

Ikinyamakuru Hose dukesha aya makuru, gitangaza ko uyu muhanzi uhagaze neza mu Rwanda no muri Africa y’Iburasirazuba, azashyikirizwa amafaranga menshi ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Iki kinyamakuru kibanda ku nkuru z’imyidagaduro, nticyatangaje umubare w’aya mafaranga gusa cyemeza ko kubera ubwinshi bwayo ndetse n’ayo uriya muhanzi asanganywe hakiyongeraho n’imitungo afite, bizatuma ahita aza mu bahanzi bakize mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ngo ibi kandi bizatuma ahita aza ku mwanya wa mbere mu Rwanda aho azahita aca ku bahanzi basanzwe bazwiho ubukire buhanitse nka Meddy na The Ben.

Bruce Melodie azaba ari umuhanzi wakiriye amafaranga menshi mu bahanzi b’abanyarwanda kuruta The Ben na Meddy bari bafite aka gahigo.

Itahiwacu umaze imyaka itanu ari ku gasongero k’umuziki nyarwanda. Ni umwe mu bahanzi bake binjije amafaranga atari make no bihe bya COVID-19.

Uretse amasezerano yo kwamamariza ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, aherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena afite agaciro ka miliyoni 150.

Uyu muhanzi kandi yegukanye PGGSS ya 8 yo muri 2018 ikaba ari irushanwa rikomeye ryigeze kubaho mu Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA