AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bruce Melodie akomeje gutungurwa n’Ibyamamare bikomeye muri Africa bimwereka ko bimuri inyuma

Bruce Melodie akomeje gutungurwa n’Ibyamamare bikomeye muri Africa bimwereka ko bimuri inyuma
4-11-2021 saa 12:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1358 | Ibitekerezo

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ugiye gukora igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze muri muzika, akomeje gutungurwa n’ibyamamare bikomeje kumushyigikira birimo n’ibikomeye muri Africa.

Mu beretse Bruce Melodie ko bamushyigikiye, harimo abahanzi bakomeye muri Africa y’Iburasirazuba no ku mugabane wose nka Harmonize wo muri Tanzania ndetse na Eddy Kenzo na Ykee Benda bo muri Uganda.

Harmonize ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 7 na Eddy Kenzo ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram naho Ykee Benda akurikirwa n’abarenga ibihumbi 670 kuri Instagram.

Ibi byamamare byose byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, bavuga ko batewe ishema n’intambwe yateye mu muziki.

Bruce Melodie yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yashimye Eddy Kenzo, Ykee Benda na Harmonize avuga ko ‘ibi bigaragaza ubufatanye bw’abahanzi mu muziki’ kandi ko abishyize hamwe ntakibananira. Ati “Mwabyumvise abami babyivugiye.”

Uyu muhanzi yavuze ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, umuntu ashobora kugurira itike ye kuri Kigali Arena agahita anipimisha Covid-19 kugira ngo azabashe kwinjira muri iki gitaramo.

Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Bernard Michael Paul Mnyang’ang [Ben Pol] uri mu bakomeye, na we yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atewe ishema na Bruce Melodie yise ‘umuvandimwe we’ ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA