AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bruce Melodie n’Umujyanama we bakiriwe na Mayor wa Kigali bagirana ibiganiro

Bruce Melodie n’Umujyanama we bakiriwe na Mayor wa Kigali bagirana ibiganiro
20-10-2021 saa 09:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1958 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye mu biro bye umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ndetse n’Umujyanama we Lee Ndayisaba, bagirana ibiganiro.

Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba ni we watangaje ibyo kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yabakiriye mu biro bye.

Mu mafoto yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Lee Ndayisaba yatangaje ko ari iby’agaciro kuba “Twakiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Umujyi wacu ni Sawa Sawa.”

Lee Ndayisaba avuga ko mu biganiro bagiranye na Pudence Rubingisa bitigeze bigaruka ku bikorwa bya muzika ariko ko biba ari ngombwa ko nk’umuhanzi nka Bruce Melodie utuye muri Kigali akanahakorera ibikorwa aba akwiye guhura n’umuyobozi w’uyu mujyi.

Yagize ati “Uyu ni Umujyi wacu, ntakintu na kimwe dukora tutaganiriye na Mayor, n’ibyo turi gutegura byose, bifite ahantu bihuriye na we. Uretse ko nubwo bidafite ahantu bihuriye n’umuziki ariko duhura kenshi ni uko ari ubwa mbere nshatse kubigaragaza ariko turahura mu kazi.”

Bruce Melodie yakiriwe mu biro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nyuma y’igihe gito ashyize hanze indirimbo Sawa Sawa yakoranye n’umuraperi w’ikirangirire Khaligraph Jones.

Uyu muraperi wo muri Tanzania yanashishikarije abantu kureba iyi ndirimbo yakoranye na Buruce Melodie uri mu bahanzi bakomeje kuzamura izina mu Rwanda no mu karere.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA