AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Chorale Abahimbazimana yo muri Regina Pacis yahaye abanyarwanda Noheli n’Ubunani

Chorale Abahimbazimana yo muri Regina Pacis yahaye abanyarwanda Noheli n’Ubunani
25-12-2020 saa 17:02' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1166 | Ibitekerezo

Chorale Abahimbazimana ikorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Kiliziya Gotolika, Paroisse Regina Pacis – Remera, yashyize hanze indirimbo ebyiri mu rwego rwo guha abanyarwanda Noheli n’Ubunani.

Izi ndirimbo za Chorale Abahimbazimana zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho zose zasohotse kuri uyu wa 25 Ukuboza 2020, umunsi Isi yose by’umwihariko Abakristu bizihizaho isabukuru y’ivuka rya Yezu Kristu.

Iyi korali imaze imyaka 34 ifasha Abakristu guhimbaza Imana mu ndirimbo zinogeye amatwi no mu bikorwa by’urukundo.

Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yitwa "Ndagiwe n’Umushumba Mwiza", kuri iyi Noheri ya 2020, Chorale Abahimbazimana yasohoye indirimbo nshya yitwa "Abijuru baririmba".

Reba hano indirimbo ‘Abijuru Baririmba’

Izi ndirimbo zombi zanditswe zinacurangwa na Jean de Dieu Ngendahayo ari nawe Muyobozi wa Technique wa Chorale.

Abijuru baririmba ni indirimbo itanga ubutumwa bubwira abantu uko ibintu byari bimeze ubwo Yezu Umwana w’Imana akaba n’Umucunguzi wa bene - muntu yavukaga.

Umuyobozi wa Chorale Abahimbazimana, Dr. Gabriel Nizeyimana, usanzwe yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi yavuze ko bafite gahunda yo gukora indirimbo nziza no gufasha Abakristu kwegerana n’Imana muri gahunda zanyu zose.

Reba hano indirimbo ‘Abijuru Baririmba’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA