AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Christian wambitse impeta Miss Josiane ibyabo bikararangirira aho yasezeranye n’undi mukobwa

Christian wambitse impeta Miss Josiane ibyabo bikararangirira aho yasezeranye n’undi mukobwa
24-12-2021 saa 13:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3302 | Ibitekerezo

Tuyishimire Christian wari wambitse impeta Miss Mwiseneza Josiane amusaba kumubera umugore ariko ntibabishyire mu bikorwa, yasezeranye n’umukobwa aherutse gutangaza ko bakundanye kuva muri 2018.

Christian yari aherutse guca amarenga y’urukundo ruhamye hagati ye na Annah aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto aherekeresha amagambo y’urukundo, akabwira uyu mukobwa ko yamubereye inkoramutima, Agira ati “Kuva mu 2018 ! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y’urukundo rwa nyarwo. Birabaye.”

Christian yasezeranye n’indi nkumi mu mategeko nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko uyu musore yamaze gutandukana na Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe na benshi mu mwaka wa 2019 muri Miss Rwanda.

Nta gihamya cyagaragazaga neza ko Josiane na Christian batandukanye byeruye, gusa amafoto Christian yaherekeresha amagambo y’urukundo abwira umukobwa witwa Annah ko yamubereye inkoramutima, yasaga n’aca amarenga yo gutandukana na Josiane burundu.

Amafoto menshi Tuyishimire yari ahuriye na Miss Mwiseneza Josiane yarayasibye kuri konti ye ya Instagram asizagazaho macye. Ni mu gihe Mwiseneza Josiane yazinutswe, asiba buri kimwe cyose cyamwibutsa uyu musore.

Tariki 15 Nzeri 2020 nibwo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss popularity 2019 yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana. Nkuko amashusho atandukanye ndetse n’amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje muri icyo gihe

Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.

Nyampinga Josiane, Ku munsi we w’amavuko nibwo yaje gutungurwa n’Umukunzi we ndetse banitegura kubana amwambika Impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA