AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo ‘Imitamenwa’ irata ingabo zabohoye u Rwanda

Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo ‘Imitamenwa’ irata ingabo zabohoye u Rwanda
29-06-2019 saa 11:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3757 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo indirimbo yise ‘Intagamburuzwa’ ivuga ubutwari bw’ ingabo zabohoye u Rwanda.

Ni mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki Abanyarwanda bakizihiza umunsi mukuru wo kwibohora uzihizwa ku nshuro ya 25 tariki 4 Nyakanga 2019.

Clarisse Karasira yanditse kuri instagram avuga ko iyi ndirimbo ayituye ingabo z’ u Rwanda.

Yagize ati “Imitamenwa ni indirimbo ituwe ingabo zabohoye u Rwanda zigakomeza kurukomeza kugeza ubu. Ni impano izigenewe kubw’ubwitange no kubaka inzego zose mu rugendo rwo kwibohora .Ni abakogoto bakwiye ishimwe”.

Uyu muhanzikazi na Nsengiyumva Francois waririmbye Mariya Jeanne bafashwa mu muziki na Alain Muku.

Alain Muku aherutse kubwira UKWEZI ko impamvu indirimbo z’ aba bahanzi abereye manager zikundwa ari uko ziba ziririmbye Kinyarwanda.

Clarisse Karasira yavuze ko imvano yo kuririmba indirimbo Imitamenwa ari urukundo asanzwe akunda ingabo z’ u Rwanda.

Avuga ko iyi ko ndirimbo yayihimbye muri 2016 ubwo yari yagiye gutara inkuru mu bikorwa ingabo zikora mu cyumweru zise ‘Army Week’ zifasha abaturage, ni bwo yahise agira igitekerezo abonye uburyo zitanga ahitamo guhimba iyi ndirimbo avuga ko azayisohora igihe azaba yinjiye mu buhanzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA