Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no muri Afurika, Diamond Platnumz yakoze ejo ku munsi mpuzamahanga w’abagore yakoze agashya afata amafoto yose y’abagore yakundanye nabo uko ari bane abahuriza hamwe na nyina na bashiki be babiri arangije abifuriza umunsi mwiza w’abagore mu magambo yuje urukundo abatakagiza ko ari ab’agaciro.
Diamond uherutse gutandukana n’uwari umukunzi we Tanasha Donna n’ubwo kugeza ubu ntacyo yari yatangaza ku bijyanye no gutandukana kwabo ntibyamubujije kumushyira ku rutonde rw’abandi bagore be nawe akamwifuriza umunsi mwiza cyane ko yanamubyariye umwana w’umuhungu,
Aba bagore bose uko ari bane ari bo ; Hamisa Mobetto, Wema Sepetu, Zari Hassan na Tanasha Donna bose bamaze gutandukana n’uyu muhanzi ntabwo bagikundana na we ariko bose yagiye abyarana nabo.
Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto y’aba bagore harimo na nyina, bashiki be babiri (Esma Platnumz na Queen Darleen) ndetse n’umukobwa we yabyaranye Zari (Tiffah Dangote).
Aya mafoto yahurije hamwe akayikoramo ifoto imwe yaherekejwe n’amagambo abatakagiza avuga ko ari abagaciro ku buzima bwe, abifuriza kugira umunsi mwiza w’Abagore.
Yagize ati“Umunsi mwiza w’abagore. Nywutuye aba abagore banjye bakomeye. Abagore batanze umusanzu ku buzima bwanjye. Batumye nkora cyane, nditanga, nkora amakosa, ndishima, ndarira ndetse bakabona ndi mwiza cyangwa mubi ariko ku iherezo byari urugendo rwanjye Uwiteka yari yaranyandikiye kugira ngo ngere ku wo ndi we kuri iyi si.”
Yakomeje avuga ko bose buri umwe afite ibyiza bye ndetse n’ibibi ariko ngo umuntu aba agomba kubyakira kuko aba ari gahunda y’Imana ndetse aba agomba kubyakira kuko hari icyo bahinduye ku buzima bwe ari na yo mpamvu abaha agaciro.
Mu ntangiro z’icyumweru gishize nibwo Diamond yatandukanye na n’umunyamideli akaba n’umunyamakuru, Tanasha wahise azinga utwe yisubirira iwabo muri Kenya aho yashinjaga uyu muhanzi kumuca inyuma nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse.
Diamond yifurije abagore be bose n’umuryango we umunsi mwiza