AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dr Habyarimana wigisha muri Kamunuza y’u Rwanda yashyize hanze indirimbo itabariza abari mu kaga

Dr Habyarimana wigisha muri Kamunuza y’u Rwanda yashyize hanze indirimbo itabariza abari mu kaga
18-06-2020 saa 18:29' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2946 | Ibitekerezo

Dr Habyarimana Deogratias wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, yashyize hanze indirimbo yise ‘Mana Tabara’, ikubiyemo ubusabe ku Mana ngo itabare abari mu kaga batewe n’icyorezo cya COVID19.

Indirimbo ‘Mana tabara’ ya Dr Habyarimana Deogratias, yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020.

Dr Habyarimana ubusanzwe ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi Kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga. Ibintu avanga no gukora umuziki cyane ko ari n’Umukristu muri Kiliziya Gatolika.

Yavuze ko indirimbo ye ‘Mana tabara’ ayikoze muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Korona Virusi (COVID-19), icyorezo cyateje imfu nyinshi, ibintu bikangirika, mbese ubuzima bugahagarara mu nzego zose, Isi ikeneye gutabarwa.

Indirimbo "MANA TABARA", ni indirimbo ifatiye kuri Zaburi 16, itanga ubutumwa bw’ihumure kandi igakangurira buri wese kwiringira, gutabaza no gutabariza abari mu kaga ku Mana kuko ariyo buhungiro bwizewe.

Uyu muhanzi asaba abantu gutabariza abihebye nk’abarwayi, abafunze, abarengana n’abibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye.

Yakomeje avuga ko “Nta wundi watabara abatuye Isi icyo cyorezo n’ingaruka za cyo, usibye Uhoraho wenyine. Niho havuye igitekerezo cyo guhimba Indirimbo itabaza Imana yitwa Mana tabara.”

Indirimbo ’Mana tabara’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro ndetse na Aime Pride bombi bakorera muri Universal Record,imaze kwamamara mu gutunganya indirimbo by’umwihariko izo muri Kiliziya Gatolika.

Dr Habyarimana yize mu Iseminari Nkuru, imyaka itandatu aza kubivamo ajya muri Kaminuza yiga icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu.

Yakoze mu bigo bya leta bitandukanye ndetse n’ibyigenga ariko kuri ubu ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akiri mu mashuri abanza, aho yayoboraga korari y’abana yaririmbaga Misa z’abanyeshuri, muri paruwasi ya Nkanka muri Diyosezi ya Cyangugu.

Dr Habyarimana kandi yakomereje umuziki Mu mashuri yisumbuye, aho yayoboraga Korari z’abanyeshuri muri GS St Joseph Nyamasheke.

Ni umwarimu w’umuziki aho yigishije umuziki mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi na Nyakabanda.

Yanigishije mu Isaminari nto ya St Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu no mu makorari atandukanya mu maparuwasi ya Diyosezi ya Cyangugu, niho natangiye no guhimba indirimbo zitandukanye.

Uyu muhanzi amaze guhimba indirimbo zigera ku 100, harimo 25 zasohotse Ku ma CD, n’izindi mu bitabo bya Nyakibanda, no ku mpapuro zikoreshwa mu makorari.

Dr Habyarimana Deo ni umuhanzi akaba n’umwarimu w’umuziki
Reba hano amashusho y’indirimbo ’Mana tabara’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA