AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ejo yari Meddy ubu ni Kidum, we ati ‘kubitekereza birantera ihungabana’

Ejo yari Meddy ubu ni Kidum, we ati ‘kubitekereza birantera ihungabana’
16-09-2019 saa 13:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7265 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ icyamamare mu karere k’ Afurika y’ Iburasirazuba Jean Pierre Nimbona, uzwi nka Kidum avuga ko gutekereza ku kuba yarabujijwe kuza gutaramira I Kigali biri kumutera ihungabana.

Tariki 27 Nzeri 2019 nibwo Kidum yagombaga gutaramira I Kigali mu gitamo kizwi ku izina rya Kigali Jazz Junction.

Kidum agira ati "Nta mpamvu n’imwe nabwiwe. Abateguye igitaramo bambwiye ko ubuyobozi bwa Kigali bwababwiye ko ntemerewe kujya muri icyo gitaramo”.

Kidum asanzwe akorera ibitaramo mu Rwanda , Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali Prudance Rubigisa avuga ko nta busabe bwe umugi wa Kigali wabonye.

Uyu muhanzi yabwiye BBC ko kuba yarabujijwe kwitabira igitaramo mu Rwanda biri kumutera ihungabana, ngo ntabwo azi niba kuba yarabujijwe ari impamvu za politiki.

Ati “Ntabwo nzi niba ari ibya politiki, nta kimenyetso mbifitite kugeza ubu, niba ari politiki ariko njyewe ntabwo ndi umukinnyi wayo ndi umunyamuziki”.

Avuga ko mu Rwanda ari nk’iwabo, kuko ahafite abafana benshi ndetse mu myaka irenga 16 amaze ahataramira ibi ari ubwa mbere byari bimubayeho muri ibi bihe.

Ati "Ni nko kubuzwa kujya imuhira, bakakubwira ngo ntuzagaruke mu rugo, icyo ukora ni ugutegereza ko yenda umukuru w’urugo avuga ati ’garuka mu rugo’. Ibi ni ibintu ntashaka gutindaho kuko birantera ihungabana".

Mu mpera z’ukwezi kwa 12 umuhanzi Meddy wo mu Rwanda yabujijwe kuririmba mu Burundi mu buryo butunguranye, icyo gihe Kidum nawe yahise abuzwa kuririmba mu Rwanda gusa byo ntibyavuzwe cyane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA