AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gukora Frigo, gucuruza ubunyobwa na Kawunga, restaurant,…-Bumwe mu bushabitsi bw’ibyamamare Nyarwanda

Gukora Frigo, gucuruza ubunyobwa na Kawunga, restaurant,…-Bumwe mu bushabitsi bw’ibyamamare Nyarwanda
13-10-2021 saa 10:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1850 | Ibitekerezo

Bamwe mu bafite izina rizwi na benshi mu Rwanda biganjemo abahanzi n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, bagiye bizigamira bashinga ubundi bushabitsi ku ruhande bwo kunganira ibyo bikorwa byabo bindi. Bimwe mu byo bakora birimo ubucuruzi bw’ubunyobwa, gukora frigo no gukodesha imodoka.

Ama G The Black

Umuhanzi Hakizimana Amani wamenyekanye mu muziki nka Ama G The Black, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane, uretse kuba ari umuhanzi, uyu mugabo ni umutekinisiye(technician), aho yamaramaje mu gukora amafirigo, bikaba nabyo bimwinjiriza amafaranga.

Christopher

Muneza Christopher, wamenyekanye mu muziki nka Christopher wakunzwe mu ndirimbo nka ; ‘Iri joro’, ‘Ndabyemeye’, ‘Byanze’, muri Nyakana 2020 yatangiye ubucuruzi bw’ubuyobwa bw’ifu n’ububisi yahaye izina rya ‘Iwacu’.

King James

Umuhanzi Nyarwanda Ruhumuriza James, benshi bazi nka King James, ni umwe mu bamaramaje mu bucuruzi aho nyuma yo gufungura Alimentation iherereye i Nyamirambo hafi na Saint Andre, yahise atangiza uruganda rukora ifu y’ibigori yitwa ’Ihaho’.

Bruce Melodie

Bruce Meloie uretse kuba ari umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi, ukorana na masosiyete menshi mu kuyamamariza, uyu muhanzi anafite teliviziyo yitwa Isibo TV.

Nemeye Paltini

Umuhanzi nyarwanda Platini P uheruka gusohora indirimbo ‘Shumuleta’, uyu muhanzi na we akaba yaratangiye ubushabitsi(business) bwo gukodesha imodoka muri Kigali ku bantu baba bazikineye.

Riderman

Gatsinzi Emery, umuraperi nyarwanda wamenyekanye ku izina rya Riderman mu muziki, uretse kuba ari umuhanzi uyu mugabo afite inzu itunganya umuziki yitwa Ibisumizi, yari imaze igihe idakora ariko mu minsi ishize yavuze ko igiye kongera gufungura imiryango.

Uncle Austin

Umuhanzi nyarwanda akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin, afite Restaurant yitwa ‘Chips and Beef Now’ n’ibagirio rya ‘Hmmmm Meat’ byose biri i Remera.

Danny Vumbi

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Danny Vumbi uretse kuririmba afite na hoteli iri Musanze yitwa ‘Musanze Caves’.

Sibomana Patrick

Ni rutahizamu wa Police FC, yakiniye amakipe atandukanye nka APR FC, Mukura VS, Yanga muri Tanania, akina no muri Belarus, yafunguye iduka ricuruza inkweto zo gukinana rya ‘PS11 Classic Boots’, rikaba rikorera kuri murandasi, aho inkweto zose aba afite ziba ziri ku rukuta rwayo rwa Instagram.

Kimenyi Yves

Kimenyi Yves ni umunyezamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, muri Kanama 2020 yafunguye Salon yogosha (Solon de Coiffure) yitwa ’KA Clipperz’ iherereye i Gikondo ahazwi nka SEGEM mu Karere ka Kicukiro.

Mugiraneza Jean Baptiste

Mugiraneza Jean Baptiste Migi ukinira KMC muri Tanzania, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bamaze igihe kinini bakina umupira, yakinnye ku rwego rwiza muri APR FC, Azam FC na Gor Mahia, uyu mukinnyi afite moto mu Mujyi wa Kigali akodesha zimwishyura, amakuru avuga ko zigera 9.

Muhire Kevin

Muhire Kevin ni rutahizamu w’Amavubi, uyu musore akaba afite urunywero rw’ikawa (tea house), ikaba iherereye Kacyiru.

Danny Usengimana

Uyu ni rutahizamu wa Police FC, na we akaba afite Salon yogosha yise ‘Us- Danny Saloon’ iherereye Gikondo Segem.

Rwabugiri Umar

Rwabugiri Umar ni umunyezamu wakiniye amakipe arimo APR FC, Mukura VS…, na we yashinze Salon yogosha iherereye Gikondo SEGEM.

Src : Isimbi

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA