Judo Kanobana, Umuyobozi wa Positive Production, imaze kwamamara mu gutegura ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, ikaba iri gutegura igitaramo kizitabirwa n’umuhanzi Davido utegerejwe I Kigali kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, yavuze ko kuba Davido azakorera igitaramo I Kigali bidahagije gusa ahubwo ari n’amahirwe adasanzwe ku bahanzi Nyarwanda bashobora kubengukwa na kompanyi ya Sony Music.
Uyu muhanzi ufite izina rimaze kurenga imbibe za Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido azataramira abanyarwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Werurwe 2018, iki gitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ‘30Billion Africa Tour 2018’, bikaba biri guterwa inkunga na kompanyi ya Sony Music mu gitaramo cyo mu Rwanda ikaba izaba ifatanyije na Positive Production.
Kanobana Judo uyobora Psitive Production ari nayo yateguye iki gitaramo yabwiye UKWEZI ko igitaramo cyo Davido ari amahirwe akomeye ku bahanzi nyarwanda n’amakompanyi yo mu Rwanda ashobora kuboneraho umwanya wo kugirana imikoranire n’iyi kompanyi ya Sony Music Entertainment yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ikorera hirya no hino ku isi muri ibi bikorwa byo guteza imbere abahanzi n’abakina ama filimi.
UMVA HANO JUDO ASOBANURA AMAHIRWE ADASANZWE ABAHANZI NYARWANDA BAFITE KU GITARAMO CYA DAVIDO
Judo kandi yavuze ko hari amahirwe arenze kuba uyu muhanzi Davido aje gukorera igitaramo mu Rwanda, aho yahamije ko iyi Sony Music kuba iri gukorana n’abahanzi bo muri Afurika ari inyungu ku bahanzi nyarwanda aho nabo bashobora kubigiriramo amahirwe yo kuba babengukwa n’iyi kompanyi isanzwe ifite ubunararibonye mu gutera inkunga abahanzi n’abakinnyi b’amafilimi
Iyi kompanyi ya Sony ifasha abahanzi batandukanye barimo Beyonce, Pharell Williams, ndetse yanafashije Michael Jackson
Yavuze ko hari abahanzi batandukanye hano mu Rwanda bazaba baririmba muri iki gitaramo ndetse aba bakaba batari ku byapa byagaragaye byamamaza iki gitaramo.
Umuhanzi Davido aragera I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, aho biteganyijwe ko ahita agirana ikiganiro n’abanyamakuru muri Kigali Convention Center.
Judo Kanobana, Umuyobozi wa Positive Production
Davido yaherukaga i Kigali muri 2014